![Kalehe: Umupolisi yishe mugenzi we bombi hashidikanwa ku kuba abapolisi kwabo](local/cache-vignettes/L1000xH750/la_police_bloquage_passage_2-1a2c2.jpg)
Umuhuzabikorwa w’inama nyunguranabitekerezo ya y’imiryango itegamiye kuri leta muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Delphin Birimbi, yatangaje ko ku Cyumweru, itariki ya 9 Kamena, i Tushunguti muri Teritwari ya Kalehe hapfuye umupolisi yishwe na mugenzi we.
Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, uyu mupolisi yishwe na mugenzi we bari kumwe barinze ibiro by’Igipolisi cya Congo (PNC) muri Sheferi ya Buhavu. Ibi byabaye ku Cyumweru ahagana saa moya n’igice, ariko impamvu zateye ubwo bwicanyi ntiziramenyekana.
Abayobozi bo muri aka gace bemeza ko abo bapolisi bombi bakoraga ariko batazwi ku mugaragaro n’inzego za PNC muri kariya gace ka Kalehe nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Delphin Birimbi yasabye urukiko rwa gisirikare rwa Bukavu gutegura iburanisha aho icyaha cyakorewe kugira ngo ruburanishe, kandi rugaragarize umucyo abaturage ku mpamvu zateye iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Ati: "Ndasaba urukiko rwa gisirikare gutegura urubanza zo guhana uwakoze ubwo bwicanyi, ariko kandi no guhana abandi bagizi ba nabi bahohotera abaturage. Ndasaba kandi ko urukiko rwagenzura niba nyakwigendera n’umwicanyi bari muri PNC mu buryo bwemewe, ”
Yerekana ko ubwo bwicanyi bubaye mu gihe kidasanzwe gikomeje kurangwa n’ubwicanyi, iyicarubozo ndetse n’ifungwa ritemewe n’amategeko muri Shanje, Numbi, Nyamasasa na Bushushu muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo. Iyi Teritwari ituranye n’iya Masisi yo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Tanga igitekerezo