Nyuma y’amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambag avuga ko umuhanzi Kenny Sol yamaze gusinya muri 1:55 AM y’umuherwe Coach Gael, nyirubwite yemeje ayo makuru.
Kenny Sol uherutse gukora ubukwe, yemeje ko yamaze kwinjira muri sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55 AM nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri yikorana.
Kenny Sol yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, ahamya ko kubona abatera nkunga aricyo kintu yaburaga mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagize Ati “Nk’uko mwabibonye ndi muri 1:55 AM, abantu babimenye tutarabibamenyesha ariko ubu ndimo, ndashima iyi sosiyete kuba yaremeye kuza mu rugendo rwanjye rwa muzika nicyo kintu naburaga, n’uburyo wabonaga ibikorwa byanjye hari uko bitinda ni ukubera ko arinjye wirwanagaho.”
Akomeza agira ati: “Ubu nibwo ibyiza bitangiye kubera ko mbonye abantu bamfasha mu bikorwa byanjye bagashoramo imari nta kabuza ibintu bigiye kuba byiza cyane kurushaho kuruta ahashize, ibyo bazanye nibyo naburaga, ubu ndi mu maboko yabo.”
Kenny Sol, yijeje abakunzi b’umuziki we ko ibikorwa bye bigiye kuba byiza kurushaho kuko iyi sosiyete ari igisubizo cy’ibibazo yahuraga nabyo mu bikorwa bye bya muzika
Muri iki kiganiro kandi yavuze ko yifuza kubyara umwana w’umukobwa bwa mbere kuko mu muryango avukamo ari abahungu gusa.
Ati: "Nifuza kuzabyara umukobwa bwa mbere kuko mvuka mu muryango w’abahungu gusa."
Kenny Sol ni umuhanzi nyarwanda wabigize umuga wamuritswe na Bruce Melodie ndetse bakaba baranakoranye indirimbo bise ’Ikinyafu’, none ubu bagiye no kongera gukorana muri Sosiyete imwe ya 1:55 AM ya Coach Gael.
Tanga igitekerezo