![Kenya: Abaganga batangiye icyumweru cya gatatu cy'imyigaragambyo](local/cache-vignettes/L1000xH465/screen_shot_2024-04-03_at_09.58_33-cb7dd.png)
Sendika y’abaganga, abize iby’imiti (pharmaciens) ndetse n’ibyamenyo (dentistes) muri Kenya yitwa KMPDU, ikaba ihuje abagera ku bihumbi birindwi, yatangiye imyigaragambyo kuva mu kwezi gushize ubu ikaba yinjiye mu cyumweru cya gatatu.
Barasaba byinshi. Mbere na mbere barasaba ubwishingizi bwuzuye ni ukuvuga ijana ku ijana bwo kwivuza kuri bo no ku babo, kongererwa umushahara, kwishyurwa ibirarane bafitiwe, gusubiza mu kazi abaganga bahagaritswe ikanasaba kandi ko abaganga bakora nk’abimenyereza umwuga bahita bashyirwa mu kazi.
Minisitiri w’ubuzima Susan Nakhumicha, yavuze ko Leta nta bushobozi ifite bwo gushyira mu kazi abaganga baba bakirangiza kwimenyereza umwuga, kubera ikibazo cy’ubukungu.
Ibiganiro by’impande zombi ntacyo birageraho ahubwo n’abandi bakora mu bitaro byigenga batangiye kwifatanya na bagenzi babo muri iyo myigaragambyo.
Imyigaragambyo y’amezi atatu
Imyigaragambyo y’abaganga ikunze kubaho cyane muri Kenya. Muri 2017, aba baganga bafashe umwanzuro wo kwirara mu mihanda hirya no hino mu gihugu nyuma y’uko hari habanje kuba inama, abaganga bose bakemeza imyigaragambyo mu gihe leta ntacyo ikoze ngo ibishyure umwenda ibabereyemo.
Aba baganga bavugaga ko hari amasezerano bagiranye na leta muri 2013, ariko leta ikaba yaranze kuyubahiriza bityo ko nubwo imyigaragambyo isa niyari yatangijwe ku mugaragaro, aba baganga ngo bari bamaze igihe badakora akazi kabo neza.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo