
Umunyapolitiki Dr Miguna Miguna wamenyekanye cyane ubwo atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta muri Kenya yibasiwe bikomeye nyuma yo gusaba Perezida Paul Kagame ko yarekera gukomeza kuyobora Repubulika y’u Rwanda.
Dr Miguna ashingiye ku nkuru ya The East African ifite umutwe ugira uti: “Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko aziyamamariza manda ya kane mu 2024, mu gihe abamunenga bamushyira mu itsinda ry’Abanyafurika banini bagundiriye ubutegetsi”, yagize ati: “Nshuti Paul Kagame, nyabuna ruhuka. Hari Abanyarwanda benshi bafite ishyaka n’icyerekezo nkawe.”
Ubutumwa bw’uyu munyapolitiki wigeze kumara igihe kinini yarahunze Kenya bwakiriwe nabi n’abiganjemo Abanyarwanda, bamwe bamusubiza bamubaza uburyo yivanga mu buzima bw’u Rwanda.
Erick Shaba, ku rubuga rwa X yabwiye Dr Miguna ko nk’Umunyakenya atakabaye agira icyo avuga kuri iyi ngingo. Ati: “Nde? Wowe? Natekerezaga ko uri Umunyakenya”.
Sharangabo yagize ati: “Icya mbere ntabwo bikureba. Birareba gusa Abanyarwanda. Icya kabiri, abaharaniye impinduramatwara ntabwo baruhuka keretse iyo ubutumwa bafite ku gihugu babusohoje. Byafashe Fidel Castro imyaka 60 kugira ngo aruhuke nyuma yo gutegura ikiragano gishya. Batista yo muri Cuba yari yoroshye cyane kurusha jenoside yo mu Rwanda. Byagatwaye urubyiruko rwavutse nyuma ya 94 igihe kinini kugira ngo rwitegure ariko twizera ko bizihuta.”
Mugenzi Felix yabwiye Dr Miguna ko Abanyarwanda benshi bemera Perezida Kagame kandi ko badatewe ikibazo n’igihe yamara ku butegetsi. Ati: “Abanyarwanda benshi ntibafata Perezida Kagame nk’umunyapolitiki mwiza gusa, ahubwo banamufata nk’umuyobozi ufite icyerekezo cyo guhindura igihugu mu bukungu, mu mibereho no mu muco, igihe cyose byatwara mu kugera kuri izi ntego.”
Perezida Kagame mu minsi ishize ubwo yabwiraga umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afurika ko aziyamamariza manda ya kane, ashingiye ku cyizere Abanyarwanda bamufitiye, kandi ko atitaye ku bavuga ko adashaka kurekura ubutegetsi, cyane cyane abo mu bihugu by’uburengerazuba bw’Isi.
Yagize ati: “Nishimiye icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzahora mbakorera mu gihe cyose nzaba mbishoboye. Yego, rwose ndi umukandida. Uburengerazuba bwihangane ariko ibi bihugu byumve ko atari ikibazo cyacu. Ntabwo nkimenya ibijyanye n’indangagaciro z’Uburengerazuba. Demukarasi ni iki? Uburengerazuba bwigisha abandi ibyo bakwiye gukora? Ariko iyo bwishe amahame yabwo bwite, ni iki buvuga?”
Tanga igitekerezo