Hashize imyaka 3, humvikanye umwuka mubi hagati y’umuhanzi Kid Gaju n’umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alex, uyu muhanzi yatangarije bwiza.com imvano y’ibibazo bye na Muyoboke, kuri we ngo ntagitangaje kirimo uretse ko ari itangazamakuru ryabikabibirije.
Guhera muri Nyakanga 2014 kugeza uyu munsi ku ya 24 Kanama 2017, umuhanzi Kid Gaju ntiyari yagatangaje ukuri ku bibazo by’ubwumvikane bucye yagiranye na Muyoboke Alex bikavamo guterana amagambo bya hato na hato ku mpande zombi.
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
Mu kiganiro kigufi na Bwiza.com yagiranye na Gaju yadutangirije ko ikintu cyatumye atandukana nabi na Muyoboke ari uko atamwereye imbuto nziza.
Yagize ati "Burya iyo utarabona aho uturiza, buri wese agufata uko ashaka, twigeze gushaka gukorana n’umugabo witwa Muyoboke, ariko ntabwo yanyereye imbuto nziza, ntabwo twigeze duhuza. icyo gihe yayoboraga Decent, ashaka ko njya mu gakundi ke, ariko ibyo twumvikanye byose ntacyo yabikozeho byatumye mureka”.
Uyu muhanzi akomeza avuga ko byakuruye umwuka mubi kubera abanyamakuru babikabirije, ndetse no kuba ntabusobanuro yari yagatanze kucyamutandukanyije nawe.
Kid Gaju ukunzwe cyane muri iyi minsi kubera indirimbo yakoranye na The Ben yitwa “Kami’, yasoje ikiganiro kigufi twagiranye asaba abakunzi be gukomeza kumuba inyuma, dore ko uyu muhanzi ari kubategurira Album ye ya 2 izajya hanze mu minsi iri imbere.
https://www.youtube.com/watch?v=Vu-7ewDrYD0
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo