![Kigali: Inyubako ya Ecobank yafashwe n'inkongi y'umuriro](local/cache-vignettes/L600xH400/ecobank-data-cc70d.jpg)
Inyubako ikorerwamo n’icyicaro gikuru cya banki ya ‘Ecobank’ ishami ry’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya mbere ya saa sita zo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023.
Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana iyi nyubako kuri etaje yo hejuru hapfupfunyuka imyotsi myinshi ndetse hanze y’inyubako hagaragara abantu benshi bashungereye.
Ubwo twandikaga iyi nkuru ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ryari rikigerageza kuzimya iyi nkongi.
Kugeza ubu ntiharatangazwa icyaba cyateye iyi nkongi cyangwa agaciro k’ibyo yangije. Hari abari ku mbuga nkoranyambaga bari kubikora nko gutebya ariko basaba ko iyo nkongi yakumirwa vuba kandi neza ntihagire amafaranga ahiramo.
Uwiyita Clesse w’Imana n’Abantu yagize ati “Bagerageze ntibatwike amafaranga na documents ngo bazatubwireko ayacu yocyejwe n’umuriro.”
Banki ya ECOBANK Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda kuva muri 2007, byari nyuma yo kugura iyitwaga BCDI. Kimwe n’andi mabanki yo mu Rwanda yose, iyi nayo igengwa na banki nkuru y’u Rwanda BNR.
Tanga igitekerezo