![Kigali: Hashyizweho ingamba zigamije kugabanya igihe abagenzi bamara bategereje imodoka](local/cache-vignettes/L1000xH667/arton164036-2-951b3.jpg)
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo, yashyizeho amabwiriza n’ingamba bivuguruye bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.
Ni ingamba iyi Minisiteri yatangarije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, zikazatangira gukurikizwa guhera ku itariki ya 15 Ukuboza 2023.
Ingamba zashyizweho zahuriranye no kuba hari za bisi nshya zitwara abagenzi Leta y’u Rwanda yamaze kugura mu rwego rwo kuziba icyuho cy’imodoka nke.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Jimmy Gasore yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko muri bisi Leta yaguze harimo 40 zamaze kugera mu Rwanda, mu gihe izindi 60 ziri mu nzira ziva i Dar es ku buryo muri iki cyumweru zizaba zamaze kugera i Kigali.
Nta gihindutse kandi muri Mutarama umwaka utaha u Rwanda ruzakira izindi bisi zibarirwa mu ijana.
Mu mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo harimo ayemerera Abanyarwanda bujuje ibisabwa kuba bagura ziriya bisi zikaba izabo.
Amabwiriza n’ingamba zashyizweho na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo
Tanga igitekerezo