Nyuma y’inkuru y’umusore, Niyigena Jean d’Amour, ukundana n’umukobwa, witwa Irakoze Jeannette, bikaviramo umusore gufungwa. Kuri ubu uyu musore aridegembya kuko amakuru y’ifungwa rye akimara kujya hanze kuwa Kane bwacyeye ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, afungurwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje nkuko inyandiko imufungura ibigaragaza
Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na Irakoze mu nkuru yabanje, yavugaga ko agitangira gukundana n’uyu musore, mukuru we yabirwanyije, ndetse akamubwira ko nakomeza gukundana na we ibintu bizaba bibi, abishyiramo n’ababyeyi be.
IKIGANIRO KURI BWIZA TV Wa musore wafungiwe urukundo yafunguwe
Nk’uko yakomeje abisobanura, ngo ababyeyi be bagerageje uko bashoboye ngo bahagarike urukundo rwe na Niyigena Jean D’amour, ariko birabananira. Byageze aho umukobwa bamwambura telefone, bamubuza kuva mu rugo bagira ngo barebe ko yareka Niyigena Jean D’Amour, ariko biranga.
Umwunganizi mu by’amategeko wa Jean D’Amour , na Irakoze bavugaga ko Se w’umukobwa yabonye binaniranye yitabaza RIB, atanga ikirego cyakirwa n’Umugenzacyaha ushinzwe ibyaha birebana n’icuruzwa ry’abantu ( Human trafficking ) Mageza Charlotte, ari nawe wari wamufunze.
Umuvugizi w’uru rwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry , mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa twitter ye, yavuze ko Ubuyobozi bwa RIB bugiye gukurikirana uko byagenze, basanga harabayemo amakosa y’Umugenzacyaha akayahanirwa ndetse n’Abarenganyijwe barenganurwe.
Wasoma inkuru yabanje
Kigali: Umusore yatawe muri yombi, umukobwa afungirwa iwabo bazira urukundo
Kuri iki Cyumweru, itariki 13 Ukuboza, Bwiza.com na Bwiza TV byagiranye ikiganiro ku nshuro ya mbere na Niyigena imbonankubone kubijyanye nuko yakiriye ifungurwa rye nyuma y’iminsi ine yari amaze afunze, ari nabwo bwa mbere yari atawe muri yombi mu buzima bwe nk’uko abivuga.
Mu nkuru iheruka ivuga ko uyu musore yazize urukundo, nyir’ubwite nawe yashimangiye ko ari ukuri. Agira ati “Yego. Urebye niyo mpamvu nyamukuru, kuko ikibazo cyaje kubaho, cyabaye hagati yanjye n’umuryango w’umukobwa, dukundana, ariko nshima Imana ko byagenze neza Imana ikamfasha aho narindi nkaba narahavuye amahoro.”
Ubwo yabazwaga uko yakiriye amakuru amubwira ko agiye gufungwa na cyane ko bwari ubwa mbere nk’uko abyivugira, yasubije muri aya magambo . Agira ati “Byarantunguye, kubyakira birananira, ariko narihanganye mbicamo, bigenda neza hamwe n’Imana iramfasha impa umutima wo kubyakira.”
Niyigena kandi akomeza ashima Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yari yarezwemo na se w’umukobwa, ku kazi rwakoze kugirango abashe kurenganurwa. Ati: “Ndashimira by’umwihariko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku itohoza bakoze n’ubushishozi bwabo bakabona ko nkwiye kuba ntafunze, kandi nkanashimira cyane urwego rw’itangazamakuru rwabibayemo rukamvuganira..”
Yashimiye n’abandi bose bamubaye inyuma, bamukurikiranye kuva yafungwa kugeza avuyeyo kubw’umwete bagize, ndetse akaba anashimira Imana by’umwihariko yashimiye umukunzi we, Irakoze Jeannette, kubwo kutamutererana mu gihe yari ageze mu bihe bikomeye. “Nkongera gushimira cyane by’umwihariko umukunzi wanjye, Irakoze Jeannette, ko yambaye hafi muri byinshi yaciyemo, kandi akomeje kwihangana, ndamushimira cyane by’umwihariko.”
Nyuma yo gufungurwa, Niyigena aravuga ko urukundo rwe na Irakoze rugihari kandi rukomeye cyane. Agira ati “Hanyuma y’ibi byose, rurakomeye cyane kandi rurakomeje, ku buryo igihe gitoya kiri imbere tuzabatangariza n’ibindi bizakurikiraho ku bijyanye n’urukundo rwanjye na Janet.”
D’amour avuga ko n’imyemerere nk’uko yari yakomojweho mu nkuru yacu iheruka, aho bivugwa ko umusore ari Umupantekote, umukobwa akaba ari Umudivantisti, Niyigena avuga ko iki kitazaba ikibazo icyangombwa ari ukuganira ndetse bibaye ngombwa umwe yahindura akajya mu idini y’undi ariko umubano wabo ugakomeza.
Uyu musore yemeza ko ibyamubayeho we nawe bitazagarukiraho. Avuga ko bazandikamo igitabo, gukinamo filime nukora indirimbo ivuga ku rukundo rwabo.
10 Ibitekerezo
bikorimana jean damascene Kuwa 13/12/20
Imana ishimwe cyane Kandi ihabwe icyubahiro ??
Subiza ⇾Afk ababye bikigihe bakungurira abana babo kbx
Uyu mukobwa ndamweye cyane afite urukundorwuzuye neza cyane
Imana ibajyende mbere murukundo.
Oscar Kuwa 13/12/20
Imana ishimwe cyaneeeee,ubwo bamufunguye.gusa RIB ikuricyirane kandi nisanga umugenza-cyaha wafunze Niyigena J d’Amour yarakoze amakosa bazamuhane bihanucyiriye.
Subiza ⇾Lazarus Kuwa 14/12/20
Ariko c ibibintu biracyabaho koko nigute ababyeyi bashobora kwivanga mu rukundo rw’abana
Subiza ⇾lngabire Gentille Kuwa 14/12/20
Nukuri ntibyaribikwiyeko ababyeyi bivanga murukundo rw’abana kko nubundi nibo bazibanira kko iyo uhitiyemo umwana ntabwo yanezezwa nuwo wamuhitiyemo kurusha uwo yihitiyemo nukuri uwo musore yakoze ibyubutwari kd nakomeze arenganurwe ninzego zibishinzwe
Subiza ⇾Nkurikiyimana vincent Kuwa 14/12/20
Amena ntimwumva URUKUNDO,! tubarinyuma ahubwo nimubivane munzira vuba tubatwerere abarwitambitse baganye niteguye kubutaha.
Subiza ⇾Tiger claude Kuwa 14/12/20
Mubyukuri uwo mukobwa yabaye intwari pe, gusa imana ishimwe kuba uyu musore yafunguwe byari byambabaje kandi bakurikirane ifungwa rye.
Subiza ⇾Baramyeyesu Dorcas Kuwa 15/12/20
Urukundo rwo mbona ntarwo ahubwo ari ushaka gukinisha abantu cyane cyane mbona ari nko kwihimura kko agashaka guhanganisha abavandimwe ndetse numuryango atawusize gusa mbona ibyo kwitonda bye ntabirimo ari ukwishushanya,Abavuga Mwami mwami siko bazajya mwijuru, Gusa nta kitagira iherezo rwose pe ,Gusa umubyeyi ararengana rwose nuko mukunda kumva uruhande rumwe ubwiza.com kko uyo mushaka kumenya ukuri mubamwarumvishije impande zombi mukanacukumbura byimazeyo kko uwo muryango ufite incuti,nabavandimwe murakoze
Subiza ⇾Tuyishime pacifique Kuwa 16/12/20
Ahaa nibyoroshye muzampampagare iryohoterwa ndiziho byishi?
Subiza ⇾Gusa ninambara itoroshye pee 0786542170
Tuyishime pacifique Kuwa 16/12/20
Ahaa nibyoroshye muzampampagare iryohoterwa ndiziho byishi?
Subiza ⇾Gusa ninambara itoroshye pee 0786542170
nziza Kuwa 16/12/20
Jean d’Amour? Niba ujya usoma comments zacu, naguha inama yo kutazongera KUVOGERA urugo rw’undi mugabo utamusabye uruhushya. Tubyita " violation de domicile " kuko n’uwo mukobwa ukurikira mwari guhura ahandi nka kuri restaurant cg se iwawe cg kuri hotel. N’ Agasuzuguro. Kugufunga ntabwo byari igisubizo (solution) kuko umukobwa aragukunda, kandi iyo nshuti yawe n’ayo yarasuzuguye umuryango n’ukuwutukisha. Biraboneka ko kubera kudakurikiza indero yahawe n’ababyeyi be,ari kwereka twese abo hanze ya famille ye ko atumvikana n’ababyeyi. Indi nama naguha ni kuzasaba imbabazi umuryango w’uwo mukobwa niba wifuza kurushinga. Ntuzatekereze ko gufungurwa ari intsinzi ukiyita " the winner ", kuko uzaguma uri umwana mu muryango w’umukunzi wawe.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo