Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, baramukiye mu mirwano kuri uyu wa Gatandatu.
Ni imirwano yaramukiye mu gace ka Kilorirwe ho muri Teritwari ya Masisi.
Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma na Lawrence Kanyuka uvugira ishami ryacyo rya Politiki, banditse ku rubuga rwa X ko Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC zaramutse zisuka amabombe ku birindiro by’uriya mutwe bifashishije ibibunda biremereye.
Aba bombi bunzemo ko inyeshyamba za M23 zahise zitangira kurwana na FARDC mu buryo bwo kwirwanaho.
Major Willy Ngoma yavuze ko Intare [za Sarambwe nk’uko M23 yiyita] zahise zitangira guhangana na FARDC na morali yo ku rwego rwo hejuru.
Yunzemo ati: "Birarangira umwanzi akoze imyitozo akunda kurusha indi (gukwira imishwaro)."
M23 imaze ibyumweru birenga bibiri yarigaruriye Kilorirwe.
FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR, Wazalendo, abacancuro ndetse n’Ingabo z’u Burundi imaze igihe igaba ibitero bigamije kwirukana FARDC muri kariya gace, gusa ntirashobora kukigarurira.
1 Ibitekerezo
yuhi Kuwa 02/12/23
Ngo igisirikare cya M23? Inyeshyamba zaM23., nibazane SADEC
Subiza ⇾Tanga igitekerezo