
Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya byatangaje ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yavuye mu Burusiya kuri iki Cyumweru, itariki 17 Nzeri, muri gari ya moshi ye y’umutamenwa , ubwo yasozaga urugendo rw’iminsi itandatu rwibanze ahanini ku bibazo bya gisirikare.
Uru ruzinduko rwa mbere rwa Kim mu mahanga kuva icyorezo cya coronavirus cyaduka rwateye ubwoba Uburengerazuba bw’uko Moscou na Pyongyang basuzugura ibihano bigasinyana amasezerano y’intwaro.
Ibiro Ntaramakuru RIA Novosti byasohoye amashusho y’uko Kim yagiye ava mu Burusiya, binavuga ko "umuhango wo kugenda" wabereye kuri sitasiyo ya Artyom-Primorsky-1, mu gihe Ibiro Ntaramakuru TASS byavuze ko gari ya moshi ya Kim yahagurukiye mu birometero 250 werekeza ku mupaka.
Amashusho yerekana Kim asezera intumwa z’u Burusiya zari zimuherekeje ziyobowe na Minisitiri w’umutungo Kamere Alexander Kozlov, mbere y’uko asezerwaho mu karasisi k’u Burusiya kazwi nka "Farewell of Slavianka".
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru , TASS yavuze ko Kim yahawe drone eshanu zo mu bwoko bwa kamikaze, na drone yo gushakisha amakuru ’Geran-25’ zanditsweho Koreya ya Ruguru, hamwe n’ikoti ririnda amasasu nk’impano za guverineri w’akarere.
Tanga igitekerezo