Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi mu muziki nyarwanda nka King James, yemeye kwishyura umugabo umushinja kumwambura amafaranga ariko bikabanza byaca mu butabera.
Mu ijoro ryakeye ni bwo uwitwa Pasiteri Ntezimana Blaise uba muri Suède yanditse ku rubuga rwe rwa X ubutumwa busaba Perezida Paul Kagame kumurenganura akabona ubutabera, nyuma yo kuvuga ko yahaye King James amafaranga ariko ntayamusubize.
Ntezimana yabwiye Umukuru w’Igihugu ati: "Muri 2021 nahaye amafaranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King ngo dukorane ’business’ yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga. Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije, n’amafaranga ntayo yansubije, kandi nayamuhaye nyagujije Bank yo mu gihugu cya Suède aho ntuye."
Uyu yunzemo ati: "Kuva icyo gihe kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya bank hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB ntanga n’amafaranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka, ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera n’ubwo adahakana umwenda amfitiye ariko akinangira kunyishyura."
Minisitiri ufite urubyiruko n’ubuhanzi mu nshingano ze, Utumatwishima Abdallah Jean Nepo, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yasobanuye ko $30,000 (Frw miliyoni 38) ari yo Ntezimana yahaye King James, mbere y’uko aba bombi baza guhomba.
Uyu mugabo ayamuha ngo nta masezerano we n’uriya muhanzi.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko nyuma yo kuvugana na Ntezimana ndetse no kwicarana na King James basanzwe ari incuti magara byarangiye uwaririmbye indirimbo Birandenga yemeye kwishyura umushinja ubwambuzi.
Ku bwa Minisitiri Utumatwishima, "King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze".
Minisitiri w’Urubyiruko yasabye urubyiruko ashinzwe kutarangazwa n’ibyo Ntezimana avuga, ahubwo amusaba kujya mu butabera niba yumva koko akeneye kwishyurwa.
Tanga igitekerezo