
Urukiko rushinzwe gusigasira ubusugire bw’Itegekonshinga rya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) rwatesheje agaciro kandidatire ya Thomas Lubanda na Yves Kawa Panga Mandro kubera ko bahamijwe ibyaha bakoze ubwo bari inyeshyamba.
Nk’uko Radio Okapi ibivuga, ni umwanzuro w’urubanza rwashowe tariki ya 12 Nzeri 2023, ubwo uru rukiko rwasabwaga gusuzuma, rukareba niba aba banyapolitiki bujuje ibisabwa byatuma biyamamariza imyanya y’abadepite.
Intandaro yo kujyana iyi dosiye mu rukiko rusumba izindi rwa Kinshasa ni uko itegeko rigenga amatora muri RDC ribuza uwahamijwe ibyaha by’intambara, ibyibasira inyokomuntu n’ibya jenoside kwiyamamariza umwanya uwo ari wo wose.
Iri tegeko ryahise rigonga Lubanga, kuko yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye igifungo cy’imyaka 14, azira ibyaha by’intambara, kwinjiza abana mu mutwe w’inyeshyamba wa UPC. Yaje gufungurwa mu 2020 arangije igifungo.
Kawa na we yagonzwe n’iri tegeko kubera ko urukiko rwa gisirikare rwa Ituri rwigeze kumukatira igifungo cy’imyaka 20, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo iby’intambara, ibyibasira inyokomuntu no gucuruza intwaro mu buryo butemewe, ubwo yari mu bayobozi bakuru b’umutwe w’inyeshyamba wa MLC.
Kandidatire z’aba banyapolitiki ziteshejwe agaciro mu gihe Abanyekongo bitegura amatora rusange ateganyijwe mu Kuboza 2023.
Tanga igitekerezo