
Mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kirehe umurenge wa Kirehe, haravugwa ubushyamirane bw’umumurengera hagati y’abaturage n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyabikokora, aho uyu muyobozi abatuka mu ruhame.
Aba baturage bashinja uyu gitifu ko abatuka akanabacyocyora mu ruhame kugeza ubwo hari umuturage bari bagiye gufatana mu mashati ariko bakabakiza ku bw’amahirwe bigarukira hafi.Aha abaturage batanga urugero ko iyo bagiye mu nteko z’abaturage, usanga uyu muyobozi ngo akoresha imvuga zibangamira abaturage asa n’ubannyega cyangwa bisa nk’imvugo nyandagazi.
Umwe mu baturage yasobanuye ko yigeze gushyamirana n’uyu gitifu amusabye amafaranga igihumbi y’inyubako akimara kumenya ko ngo yahawe frw y’itsinda.Impamvu atayamuhaye ngo ni uko yashakaga kuyatangamo mitiweri ariko ntabyumve akomeza kuyamwaka kungufu.
Avuga ko kubera iyo mpamvu byarangiye bagiye kurwana, ariko abari bari aho baritambika baburizamo icyo gikorwa.Ibi byatumye bifatira ku gahanga uyu muyobozi bamubwira ko atarakwiye kurwana n’abaturage.
Rugambwa Faustin uvugwaho gushaka kurwana n’abaturage ahakana ibyo bamuvugaho byose, kuko ngo iyo aza kurwana amabwiriza aba yarakurikijwe byaba mu buryo bwo kugirwa inama n’inzego zitandukanye cyangwa se uyu muturage akaba yariyambaje RIB ariko muri ibyo byose nta nakimwe cyabaye bisobanuye ko ibyo avugwaho ataribyo.
Nyamutera Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, avuga ko icyo kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.
1 Ibitekerezo
fabien Kuwa 18/09/23
Ubanza bamubeshyera kuko niba afite ubwenge yakabaye afatira urugero ku buryo H.E Paul Kagame yubaha abaturage akanabasura mu bice by’igihugu bitandukanye kandi akabatega amatwi.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo