
Ikipe ya Kiyovu ya Kiyovu Sports biravugwa ko yamaze gufata icyemezo cyo kwereka umuryango abakinnyi bayo bakomeye ndetse n’abatoza bayo, nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2022/23 uyibereye impfabusa.
Kiyovu Sports yageze ku munsi wa 28 wa shampiyona ifite amahirwe yo kwegukana Igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’amahoro; gusa biza kurangira ibuze byombi ku munota wa nyuma.
Umwaka w’ikirumbo kuri iyi kipe yo ku Mumena yatangiye ubwo yasezererwaga na APR FC muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
Ni APR FC bari baguye miswi igitego 1-1 mu mukino ubanza yari yayisuyemo kuri Stade ya Bugesera, mbere y’uko iyi kipe y’ingabo z’Igihugu iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Kiyovu Sports nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’igihugu yari isigaranye amahirwe yo kwegukana Igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka 30, gusa na yo birangira iyateye inyoni nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC igitego 1-0 mu mukino ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona.
Ni umukino iyi kipe yatakaje mu gihe byibura yasabwaga kuwunganya, ubundi igasigara itegereje gutsinda uw’umunsi wa nyuma wa shampiyona yagombaga guhuriramo na Rutsiro FC.
Amakuru avuga ko kuba Kiyovu Sports yaratakaje Igikombe cya shampiyona yatwawe na APR FC ndetse n’icy’amahoro cyatwawe na Rayon Sports byababaje cyane ubuyobozi bwayo; ibyatumye bufata icyemezo cyo kunyuza umweyo mu ikipe.
Mu bo bivugwa ko bagomba kwerekwa umuryango harimo abatoza Andre-Alain Landeut cyo kimwe na Mateso Jean de Dieu wari umwungirije.
Umweyo muri Kiyovu Sports kandi ugomba gukubura abarimo Kapiteni Kimenyi Yves cyo kimwe na Myugariro Serumogo Ally Omar wari umwungirije, Umurundi Nshimirimana ‘Ismael Pitchou’, bagenzi be Bigirimana Abedi na Bizimana Amissi ‘Coutinho’, Nsabimana Aimable, cyo kimwe na Ndayishimiye Thierry.
Mu bandi harimo ba rutahizamu Mugenzi Bienvenu, Iradukunda Jean Bertrand, Erissa Ssekisambu, Riyad Nordien, Muzamiru Mutyaba, Fiston Nkinzingabo, Niyonkuru Ramadhan, myugariro Amza Runanira cyo kimwe n’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad.
Amakuru avuga ko abenshi muri aba bakinnyi ndetse n’umuttoza Mateso bazira kugambanira Kiyovu Sports, bigatuma ibura igikombe cya shampiyona.
Tanga igitekerezo