![Komanda w'Ingabo za MONUSCO arishimira uko ibikorwa byo kurinda Sake biri kugenda](local/cache-vignettes/L1000xH600/20231106220100588669_monusco1-9ec29.jpg)
Komanda w’ingabo za MONUSCO, General Diouf Khar, yavuze ko anyuzwe, n’uko ibikorwa bya gisirikare biri kugenda mu karere k’imirwano i Sake muri Kivu y’Amajyaruguru.
General Diouf Khar ku wa Gatanu, itariki ya 23 Gashyantare yabwiye abanyamakuru ubwo yari mu butumwa bw’ubugenzuzi mu mujyi wa Sake:
Ati: “Nari mpari kugira ngo mbaze ibijyanye n’imikorere y’abasirikare. Nabonye abagabo barimo gushyira mu bikorwa ubutumwa bwabo bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurinda abaturage. Babikora bafite indangagaciro zose za gisirikare kandi bafite ubushake …. ”
Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO yishimiye kandi ubufatanye hagati y’izindi ngabo zinyuranye zoherejwe iruhande rw’Ingabo za Congo (FARDC) mu kurwanya inyeshyamba za M23.
Gen. Diouf Khar yagize ati: "Ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, FARDC n’ibindi bice mu rwego rw’ubufatanye, barakora batitaye ku ngorane zose bagomba guhura na zo imbere y’umwanzi umwe".
Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO yagiye i Sake ari kumwe n’abayobozi muri FARDC nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi isoza ivuga.
Tanga igitekerezo