![Korea y'Epfo iravuga ko abasirikare ba Korea ya Ruguru binjiye ku butaka bwayo](local/cache-vignettes/L980xH550/northkorea_092817getty-f4f4c.webp)
Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko cyarashe amasasu yo kuburira mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bambutse umupaka.
Abayobozi bakuru b’Ingabo za Koreya y’Epfo (JCS) bagize bati: "Bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bakorera muri DMZ ... bambutse gato umurongo ugaragaza aho abasirikare batagomba kurenga."
Bakomeje bagira bati: "Nyuma y’uko igisirikare cyacu gitanze umuburo mu magambo no kurasa, basubiye mu majyaruguru".
JCS yagize iti: "Usibye guhita basubira inyuma kw’abasirikare ba Koreya ya Ruguru nyuma y’amasasu yacu yo kuburira, nta bikorwa bidasanzwe byagaragaye".
Ni iki kiri inyuma y’amakimbirane hagati ya Koreya zombi?
Ibi bibaye mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera mu gace ka Koreya nyuma y’uko Pyongyang yohereje mu majyepfo ibipurizo birimo umwanda nk’ibisigazwa by’itabi n’impapuro zo mu musarani, ndetse rimwe na rimwe harimo amazirantoki.
Amajyaruguru yavuze ko ibipurizo ari igisubizo ku bukangurambaga bwakozwe n’abahungiye ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru mu majyepfo, ishinja kohereza mu majyaruguru ibipurizo birimo ubutumwa burwanya ubutegetsi.
Mu rwego rwo gusubiza ibyo bipurizo by’imyanda, Guverinoma ya Koreya y’Epfo muri uku kwezi nayo yahagaritse amasezerano ya gisirikare yo kugabanya amakimbirane yo mu 2018 maze itangiza propaganda zamagana amajyaruguru izinyuza mu ndangururamajwi ziri ku mupaka.
Iki cyemezo cyarakaje Pyongyang, yihanangirije Seoul iyishinja guteza "ikibazo gishya."
Amajyaruguru na yo yashinze indangururamajwi?
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko kuwa Mbere cyabonye ibimenyetso ko Amajyaruguru ari gushinga indangururamajwi za yo.
Koreya ya Ruguru yakoresheje n’ubundi indangururamajwi ku mupaka kuva mu myaka ya za 1960, akenshi zitangaza ubutumwa bukeza umuryango wa Kim.
Ariko Pyongyang yahagaritse imikoreshereze yazo muri 2018 igihe umubano hagati ya Koreya zombi wasusurukaga.
Ariko umubano hagati y’impande zombi wongeye kurushaho kwangirika mu myaka mike ishize.
Koreya zombi zikomeje gusa nk’iziri mu ntambara kuva intambara yo mu 1950-53, yarangira irangijwe no guhagarika intambara aho kuba amasezerano y’amahoro.
Tanga igitekerezo