Nyuma y’amezi atari make yo gusuzuma umwuka wa politiki muri Gabon nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo, Umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) watangaje ko wanzuye kugumisha igihugu mu nzego zawo. Ibi ni ibyavuye mu nama ya 126 idasanzwe y’Akanama gahoraho k’umuryango, yabaye ku itariki ya 8 Gashyantare 2024, iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru, Louise Mushikiwabo.
Bitandukanye na Commonwealth yihutiye guhagarika Gabon mu nzego za yo ititaye ku bipimo bimwe bifitanye isano cyane cyane n’iterambere ry’inzibacyuho, Umuryango mpuzamahanga wa Francophonie wihaye amezi agera kuri atanu kugira ngo ufate icyemezo. Muri icyo gihe abahagarariye uyu muryango bagiye i Libreville inshuro nyinshi kubaza ku giti cyabo uko ibintu bimeze nk’uko tubikesha gabonmediatime.com.
Inama iyobowe n’umuyobozi wa OIF yabereye imbere ya minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Gabon, Régis Onanga Ndiaye. Uyu niwe wasabiye igihugu cye kwihanganirwa, agaragaza aho inzira y’inzibacyuho igeze. Ni ibintu byafashije OIF kongera amakuru yari ifite, bijyanye n’inzira idaheza yatangijwe n’inzego z’inzibacyuho.
Nyuma y’iki kiganiro cyatanzwe n’umudipolomate wa Gabon, abahagarariye ibihugu bigize uyu muryango baganiriye ku gushyigikira Gabon mu nzego za La Francophonie. Icyemezo mu by’ukuri ntabwo gitunguranye kuko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisitiri ushinzwe ivugurura ry’inzego, Murielle Minkoue-Mintsa yakiriye abahagarariye OIF, bamwizeza ko hazafatwa icyemezo cyiza.
Menya ko inama yo ku itariki ya 8 Gashyantare ikurikira inama y’abaminisitiri iheruka ya OIF, yabereye muri Cameroun. Iyi yaje kuvamo icyifuzo cyo gukomeza umubano uhoraho hagati y’umunyamabanga mukuru n’abayobozi b’ibihugu bayoboye inzibacyuho. Ni muri urwo rwego Akanama Gahoraho ka La Francophonie kanasuzumye ikibazo cya Guinea-Conakry, na yo yabayemo coup d’Etat muri Nzeri 2021.
Ku bijyanye na Guinea, akanama kagaragaje intambwe imaze guterwa mu gusohoka mu nzibacyuho, cyane cyane ku nkunga ya tekinike y’impuguke zaturutse muri OIF. Kahisemo "gukomeza gushyigikira" no "kongera gusuzuma ibya Guinea, mu nama itaha,nk’uko byatangajwe na Africaguinee.com.
Tanga igitekerezo