![Kwamamara bigiye kwica abahanzi ba Uganda-Eddy Kenzo](local/cache-vignettes/L1000xH625/howwe_1701417818_copy_1024x640-0cca0.webp)
Eddy Kenzo uri mu byamamare bikomeye mu gihugu cya Uganda, aravuga ko ubwamamare mu bahanzi bo muri iki gihugu bigiye kubamara .
Kenzo avuga ko ubundi umuhanzi yakabaye yicisha bugufi haba mu itangazamakuru no ku muturage ariko ngo kubahanzi bo muri Uganda si uko bimeze kuko usanga bazamura intugu iyo bagize amahirwe yo kumenyekana.
Ati: "Umuziki ni ikintu kitoroshye gucunga kuko buri wese aba ashaka kuba icyamamare, kubona amafaranga, n’imbaraga, ibyo bigatuma benshi biyumva uko batari.Ibi rero bituma bikaviramo kwica ireme ry’umwuga wabo."
Eddy Kenzo yavugaga ku mbogamizi ahura nazo nk’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi .
Atangaje ibi , nyuma y’uko bamwe mu bahanzi batandukanye bamwifatiye ku gahanga bamushinja kwigwizaho amafaranga guverinoma ya Uganda iha ihuriro ayoboye.
Tanga igitekerezo