![Libya: Abimukira 248 basubijwe iwabo nyuma yo gushaka gutorokera i Burayi](local/cache-vignettes/L1000xH670/capturelkhgfd-d7f51.jpg)
Ishami rishinzwe kugenzura abinjira mu gihugu mu buryo butemewe mu gihugu cya Libia ryasubije mu mahanga abimukira 248 batemewe bingiye muri iki gihugu bashaka uburyo berekeza ku mugabane w’i Burayi.
Muri bo, 120 boherejwe muri Nijeriya, mu gihe 128 basigaye birukanwa ku butaka basubira muri Tchad. Badraddin Ben-Hamed, umuyobozi w’ikigo gishinzwe kohereza abantu muri iryo shami ryo kugenzura abimukira yabitangaje.
Ku wa kabiri, Perezida wungirije w’Inama Njyanama ya Perezida, Musa al-Kuni, wasuye iryo shami mu gihe cyo koherezwa kw’abo bimukira muri iki cyumweru, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kurengera uburengazira bwa muntu.
Al-Kuni yagize ati: "Ndashimira abantu bose bakora mu ishami rishinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka mu buryo butemewe n’amategeko ku bw’imbaraga zabo zo guha ubuzima bwiza abimukira, nubwo nta bushobozi bafite."
Ikinyamakuru Xinhua kivuga ko kubera umutekano muke n’akaduruvayo muri iki gihugu kuva Muammar Kadhafi apfuye mu mwaka wa 2011, abimukira benshi, cyane cyane Abanyafurika, bahisemo kwambuka inyanja ya Mediterane bajya i Burayi bava muri Libiya.
Kugeza ubu muri uyu mwaka, abimukira 15.057 batemewe bararokowe basubizwa muri Libiya, nk’uko Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’abasohoka ubitangaza.
Tanga igitekerezo