Amakuru aturuka mu gihugu cya Malawi, mu murwa mukuru, Lilongwe, agizwe n’amashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aravuga ko Abanyarwanda baba muri iki gihugu bongeye kwibasirwa n’abenegihugu nyuma y’urupfu rw’umuturage bikekwa ko baba bagizemo uruhare.
Amakuru akaba avuga ko ibikorwa by’abo Banyarwanda nk’ubucuruzi cyane cyane i Lilongwe birimo kwangizwa no gusahurwa n’abaturage bariye karungu. Mu mashusho yashyizwe ahagaragara humvikanamo umuturage avuga ko abo banyamahanga bagomba kuva mu gihugu cyabo.
Uku kwibasirwa kw’Abanyarwanda biravugwa ko gufitanye isano n’iyicwa ry’umuturage wo muri Malawi umurambo we wahishwe nyuma yo kwicwa, bivugwa ko abamubonye nyuma bamubonanye n’impunzi.
Biravugwa ko amazu yabo n’ibikorwa by’ubucuruzi byangijwe, bigatwikwa ndetse bigasahurwa n’abaturage ba Malawi. Ahibasiwe cyane akaba ari mu mujyi wa Lilongwe.
Ibi bije bikurikira iyicwa ry’umuturage wa Malawi, wishwe umurambo we ugahishwa nyuma waboneka bakavuga ko abamubonye nyuma bamubonye ari kumwe n’impunzi.
Si ubwa mbere abaturage ba Malawi bibasira abanyamahanga bahakorera cyane cyane Abarundi n’Abanyarwanda.
Mu mpera z’umwaka ushize abaturage ba Malawi bibasiye amaduka y’abacuruzi b’Abarundi bakorera muri iki gihugu, mu Karere ka Kasungu, barasahura andi baratwikwa, bivugwa ko barakajwe n’urupfu rw’umwana w’umukobwa wariwe n’imbwa y’Umurundi.
Mu 2016 kandi mu gihugu cya Zambia gituranye na Malawi, amaduka y’Abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda n’Abarundi nabwo yibasiwe n’abaturage ba Zambia babashinja kuba inyuma y’ibyaha bitandukanye byakorerwaga aho bakorera.
Ibi rero ni bimwe mu bintu bikomeje kubangamira kwishyira hamwe kw’Abanyafurika, aho usanga mu bihugu bitandukanye hakomeje kugaragara urwango bamwe bagirira bene wabo babikoreramo, ahanini usanga bishingiye ku ishyari riterwa n’uko baba barageze muri ibyo bihugu bagakora bakiteza imbere kurusha bamwe muri ba kavukire bikabaviramo kugirirwa ishyari.
Tanga igitekerezo