Umuryango w’Abibumbye urashinja Ingabo z’u Rwanda kwifashisha missile ihanura indege izwi nka surface-to-air missile mu kugerageza kurasira drone yayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Loni yashyize ibyo birego kuri RDF biciye mu nyandiko yasohoye Ibiro Ntaramakuru AFP bivuga ko byabonye.
Iyo nyandiko ivuga ko ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama "missile bikekwa ko ari iya Surface-to-air missile y’Ingabo z’u Rwanda yagerageje kurasa drone y’ubutasi ya Loni, gusa ntiyayihamya".
Iyo nyandiko ivuga kandi ko bikekwa ko iyo missile yarasiwe ku modoka y’umutamenwa yari mu gace kagenzurwa na M23.
AFP ivuga ko "ubutasi bwo hanze y’igihugu bw’u Bufaransa buremeza ko iyo modoka y’umutamenwa yo mu bwoko bwa WZ551 ikoresha système ya surface-to-air missile, ni iy’u Rwanda".
Inyandiko biriya biro Ntaramakuru by’Abafaransa byagendeyeho ngo iherekejwe n’amafoto abiri yafatiwe mu kirere. Ni amafoto agaragaza imodoka y’umutamenwa (idatoborwa n’amasasu) y’amapine atandatu ihetse hejuru yayo radar ndetse na système yifashishwa mu kurasa missile.
Drone RDF ishinjwa kugerageza kurasa ngo ni yo yayafatiye muri Teritwari ya Rutshuru, mu bilometero 70 uvuye mu mujyi wa Goma.
Kugeza ubu ntacyo RDF iratangaza ku bivugwa muri iriya nyandiko.
U Rwanda cyakora incuro nyinshi rwakunze kugaragaza ko nta hantu na hamwe ruhurira n’ibibera muri Congo Kinshasa.
MONUSCO ku ruhande rwayo yo ivuga ko nta mutwe n’umwe mu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utunze intwaro zishobora guhanura indege, gusa igatunga agatoki Ingabo za bimwe mu bihugu bivugwa mu makimbirane yo muri RDC.
Loni mu nyandiko yayo kandi ivuga ko "ubwoko bwinshi bw’intwaro bwifashishijwe na M23 n’Igisirikare cy’u Rwanda" mu kugerageza guhanura indege zitandukanye, ndetse ivuga ko impande zombi zifite imbunda zihanura indege ndetse na système zirinda ikirere zizwi nka MANPADS.
Ni intwaro abakoze iyo nyandiko bagaragaza ko ziteje ikibazo ku ndege z’intambara z’Igisirikare cya Congo n’abagifasha mu ntambara.
2 Ibitekerezo
janvier lion Kuwa 13/02/24
Ubwo batangiye kubeshyera u Rwanda ngo rwajyanyeyo imbunda irasa Drone. Gusa nge mfite ubushobozi nafasha m23 kuko sinumva ukuntu Ibihugu akangari bijya gufasha RDC kurwanya umutwe 1 wonyine kandi wo ufitanye amasezerano na Leta yabo nk’aya Luanda & Nairobi barangiza bakabeshya ngo bakabeshya ngo baje kurwanya imitwe yose ahubwo bakorana nayo mu kurwanya 23, DRC bareke kurenganya abavuga ikinyarwanda kuko barabica, bakanabatwika bazira gusa uko Imana yabaremye
Subiza ⇾janvier lion Kuwa 13/02/24
Ubwo batangiye kubeshyera u Rwanda ngo rwajyanyeyo imbunda irasa Drone. Gusa nge mfite ubushobozi nafasha m23 kuko sinumva ukuntu Ibihugu akangari bijya gufasha RDC kurwanya umutwe 1 wonyine kandi wo ufitanye amasezerano na Leta yabo nk’aya Luanda & Nairobi barangiza bakabeshya ngo bakabeshya ngo baje kurwanya imitwe yose
Subiza ⇾Tanga igitekerezo