Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turkiya.
Ni inshingano yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023 iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Lt Gen (Rtd) Kayonga yazisimbuyeho Fidelis Mironko wari Ambasaderi w’u Rwanda i Ankara kuva muri 2020.
Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda hagati ya 2010 na 2013, mbere yo gusimburwa kuri izo nshingano na Gen Patrick Nyamvumba.
Muri Kanama uyu mwaka ni bwo we n’abandi basirikare bakuru barimo ba Gen James Kabarebe na Fred Ibingira basezerewe mu ngabo z’u Rwanda.
Kayonga yagarutse muri dipolomasi nyuma y’imyaka ine atayigaragaramo. Bwa nyuma ayigaragaramo hari muri 2019 ubwo yari akiri Ambasaderi w’u Rwanda i Beijing mu Bushinwa.
Usibye we, undi wahawe imirimo mishya n’Inama y’Abaminisitiri ni Nishimwe Marie Grace wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka.
Madamu Nishimwe yasimbuye kuri izi nshingano Mukamana Espérance wari wazirukanweho muri Kanama uyu mwaka kubera impamvu icyo gihe zitahise zitangazwa.
Nishimwe si mushya muri kiriya kigo amazemo imyaka irenga 13, dore ko yigeze kukibera Umwanditsi Mukuru Wungirije ndetse n’Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Imicungire y’Ubutaka.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu yanemeje ko ba Ambasaderi batandukanye bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Abemejwe barimo Mwawasi Oben uheruka kugirwa Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda na Mauro Massoni w’u Butaliyani ugomba kuba afite icyicaro i Kampala muri Uganda.
Aba barimo kandi Michael J. H. Rammelhoff usabirwa guhagararira inyungu z’u Rwanda mu bwami bwa Norvège.
1 Ibitekerezo
Nkusi Edison Kuwa 30/11/23
Byiza afande.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo