Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yaburiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu ko ashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ubugambanyi.
Kabila amaze iminsi ari ku gitutu cy’ubutegetsi bwa RDC bumushinja kuba ari umwe mu bakorana n’umutwe wa M23.
Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Congo, Augustin Kabuya, yatangaje ko Joseph Kabila amaze iminsi yarahunze igihugu rwihishwa kubera ko ari umwe mu bari inyuma y’intambara Ingabo za RDC zikomeje kurwanamo na M23.
Kabuya yashinje Kabila gukorana n’uriya mutwe, nyuma y’uko bamwe mu bahoze ari abarwanashyaka b’ishyaka rye rya PPRD bihuje n’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.
Guverinoma ya RDC yongeye guhuza Kabila n’uriya mutwe biciye muri Lutundula, ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo France 24.
Lutundula yamwibukije ko amategeko ahana ibyaha muri RDC ateganya ko "gukorana rwihishwa n’ibihugu by’amahanga ni ubugambanyi".
Lutundula yunzemo ko n’ubwo Kabila yahoze ari umukuru w’igihugu hari amategeko amuhana mu gihe yakosheshe kimwe n’undi munye-Congo wese.
Uyu mukuru wa dipolomasi ya RDC yunzemo ko hari abantu bari imbere muri RDC "bakorana rwihishwa" n’umutwe wa M23 Kinshasa ishinja u Rwanda guha ubufasha, ashimangira ko "buri wese azi ibyo bakora".
Icyaha cy’ubugambanyi RDC yatangiye gushinja Kabila gihanishwa igihano cy’urupfu kimaze iminsi mike gisubijweho muri iki gihugu.
Tanga igitekerezo