![M23 irashinja FARDC, FDNB, SADC na MONUSCO kuramuka bibasira ibice bituwe muri Masisi](local/cache-vignettes/L1000xH561/f9tcb4kxkaaehls-858d0.jpg)
« Kuva saa kumi n’imwe za mugitondo, ingabo zifatanyije n’ubutegetsi butemewe bwa Kinshasa by’umwihariko, FARDC, FDLR, Abacanshuro, inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC, zishyigikiwe na MONUSCO binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga yose n’imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye, bateye uturere dutuwe cyane muri Nyenyeri, Bitare no mu nkengero, bakoresheje imbunda zirasa kure nini n’ibifaru by’intambara », uyu ni Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, mu butumwa yanyujije kuri X kuri iki Cyumweru.
Muri ubu butumwa, Kanyuka akomeza amenyesha Umuryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango y’ubutabazi ko ibitero bikomeje kwibasira abaturage b’abasivili by’izo ngabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse ko hari ikibazo cy’ubutabazi kitigeze kibaho muri Masisi.
Ku ruhande rwegereye leta, na ho bavuga ko kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 35 z’igitondo kuri iki Cyumweru, itariki ya 25 Gashyantare 2024, havuzwe imirwano ku musozi wa Ndumba ureba mu mudugudu wa Shasha muri Teritwari ya Masisi, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga ku muhanda wa Sake-Shasha-Bukavu, hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifashijwe na Wazalendo.
Tanga igitekerezo