![M23 yafashe Mweso, FARDC na FDLR bayabangira ingata](local/cache-vignettes/L720xH426/20231122_160210-76082.jpg)
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 wigaruriye Umujyi wa Mweso, nyuma y’imirwano yawusakiranyije n’abarimo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FDLR.
Ni imirwano yatangiye ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu, ikaba yumvikanyemo intwaro zirimo n’iziremereye.
Amakuru y’ifatwa rya Mweso iherereye muri Teritwari ya Masisi yemejwe na Sosiyete Sivile yo muri kariya gace.
Amakuru avuga ko FARDC na FDLR nyuma yo kwirukanwa muri uyu mujyi bahise bahungira mu gace ka Walikale kamaze imyaka myinshi karahindutse amatware ya FDLR.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo