![M23 yavuze ku makuru avuga ko yacitsemo ibice](local/cache-vignettes/L735xH432/20240224_84639-92b1f.jpg)
Umutwe wa M23 Ku wa Gatanu yanyomoje amakuru yavugaga ko abawugize bacitsemo ibice, nyuma yo kunanizwa n’umuriro w’amasasu y’Ingabo za RDC.
Kuva ku wa Kane w’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko iz’abanyamakuru bakorera mu kwaha kwa leta ya Congo, hakwirakwijwe "itangazo rihimbano" ryavugaga ko M23 yacitsemo ibice.
Iryo tangazo bigaragara ko ryandikiwe ahitwa i Rubare muri Masisi, Alias Micky Muhanuka waryanditse yavugaga ko "umutwe wa M23 wacitsemo ibice bibiri, ndetse ko abiyomoye ku bandi baruhijwe n’intambara zurudaca zo mu Burasirazuba bwa RDC".
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yamaganye iryo tangazo avuga ko Leta ya RDC ari yo yarihimbye.
Ati: "Turamenyesha rubanda ko amatangazo ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ari ibinyoma ndetse ko ntaho ahuriye n’umuryango wacu".
Yakomeje agira ati: "Ubutegetsi butemewe bwa Kinshasa mu gutakaza umuvuduko no kunanirwa kwigizayo imirongo yacu y’ubwirinzi, burashaka kurangaza abaturage bamaze gusobanukirwa ubuswa bwabwo gica".
Ku bwa Kanyuka, kuba RDC yahisemo kuyoboka inzira yo gukwirakwiza ibinyoma "bigaragaza ubushobozi buke [bwayo], ndetse ko nta n’umuntu n’umwe byagira icyo bihinduraho, haba ku banyapolitike, igisirikare cyangwa abashigikiye M23".
Tanga igitekerezo