![M23 yavuze ku makuru y'uko yaba yaritabaje abacancuro b'abazungu](local/cache-vignettes/L640xH493/arton165432-7968a-9359b.jpg)
Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru amaze igihe avuga ko waba waritabaje abacancuro b’abazungu, kugira ngo bawufashe guhangana n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru ku rubuga nkoranyambaga rwa X hakwirakwijwe amafoto n’amashusho agaragaza abasirikare b’abazungu.
Umunyamakuru Daniel Michombero uri mu bakwirakwije ayo mafoto yavuze ko ari ay’abacancuro b’abazungu M23 yitabaje ngo bayifashe guhangana n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Michombero usanzwe akorera mu kwaha kwa Leta ya Congo yavuze ko amashusho n’amafoto agaragaramo bariya basirikare yafatiwe muri Teritwari ya Masisi, gusa igenzura BWIZA yakoze kuri imwe muri ayo mafoto ryerekana ko ahubwo yafatiwe muri Ukraine, ahakomeje kubera intambara y’Ingabo z’icyo gihugu n’u Burusiya.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko amakuru avuga ko uriya mutwe waba waritabaje abacancuro b’abazungu ari ibihuha.
Ati: "Bitandukanye n’ibikomeje gukwirakwizwa kuri murandasi, ARC/M23 nta ngabo z’amahanga cyangwa abacancuro iri kwifashisha."
Major Ngoma yunzemo ko ibyo kuvuga ko M23 yiyambaje abacancuro ari amakabyankuru yavuzwe na Leta ya Congo mu rwego rwo guhuza abantu no "guhisha intege ndetse n’ubushobozi buke" bwayo busanzwe buzwi na buri wese.
Tanga igitekerezo