Umutwe wa M23 wongeye gutanga impuruza ku bwicanyi uvuga ko Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje gukorera muri Masisi, unenga amahanga ku kuba akomeje kuruca akarumira.
Ni mwitangazo uyu mutwe wasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023.
Umuvugizi w’Ishami ryawo rya Politiki, Lawrence Kanyuka muri iryo tangazo, yahuruje akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga kubera "ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile bo muri Masisi bukorwa n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma, by’umwihariko FARDC, FDLR, abacancuro, imitwe y’inyeshyamba ndetse n’Ingabo za Guverinoma y’u Burundi."
M23 by’umwihariko yavuze ko yamagana yivuye inyuma amahanga akomeje kuruca akarumira, nyamara hari abo mu bwoko bw’abatutsi bakomeje kwicwa ikindi Ingabo za Congo zikaba zikomeje kurasa ibisasu mu duce dusanzwe dutuwe n’abaturage benshi.
Watanze urugero rw’uko nko mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo Ingabo za Congo zaragabye igitero mu centre y’ubucuruzi y’ahitwa ku Mulindi muri Rutshuru, zigatwika inzu ebyiri z’abaturage mbere yo gukomeretsa ba nyirazo.
M23 kandi ivuga ko ibirenze ibyo Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zikomeje kwifashisha indege z’intambara, ibifaru ndetse n’ibibunda biremereye mu kugaba ibitero ku basivile, ku buryo hari abapfa abakomereka ndetse n’abava mu byabo.
Kuri ubu amezi arakabakaba abiri imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’Ingabo za RDC na M23, nyuma y’amezi atandatu yari ashize hari agahenge.
Imirwano ikaze kuva ku itariki ya 1 Ukwakira iri kujya mbere mu bice bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
M23 mu itangazo ryayo yavuze ko n’ubwo igishyize imbere gahunda yo gukemura amakimbirane ifitanye na Guverinoma ya RDC mu mahoro, itazabura gukomeza kwirwanaho ndetse no kurinda abasivile.
1 Ibitekerezo
yuhi Kuwa 30/11/23
Ubuse aamatakirangoyi kugirango SADEC itabapima,
Subiza ⇾Tanga igitekerezo