![MINUBUMWE yatanze impuruza ku rubyiruko rukomeje kugirwa ingazwa z'amateka](local/cache-vignettes/L1000xH563/dr_bizimana-98786.png)
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, iravuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rwugarijwe n’ikibazo cyo kutamenya amateka y’Igihugu bitewe no kutayigishwa cyangwa kuyigishwa n’abayagoreka, ibintu iyi minisiteri ibona nk’imbogamizi mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Byagarutsweho na minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana J Damascene mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri agaragaza uko Ubumwe bw’abanyarwanda bwifashe.
Dr Bizimana yavuze ko kugeza ubu ubumwe bw’Abanyarwanda bwifashe neza cyane ariko ko hakiri ijanisha ritaragerwaho asaba abagize iri huriro gutanga ibitekerezo byo kurandura iki kibazo cyugarije cyane cyane abari mu cyiciro cy’urubyiruko
Bimwe mu byo Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko bikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda harimo n’ibirebana n’imyigishirize y’isomo ry’amateka ku rubyiruko aho yavuze ko iri somo rikomeje kwigishwa nabi mu mashuri amwe na namwe bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ati “Inzitizi z’ingenzi zibangamiye urugendo rw’ubumwe zishingiye ku myigishirize y’amateka itanga ubumenyi buke ugereranyije n’uburemere bw’ibyigwa cyane cyane ibirebana na jenoside yakorewe abatutsi bigatuma urubyiruko rutamenya uko bikwiye amateka y’u Rwanda kandi abenshi bagaragaza inyota yo kuyamenya.”
Akomeza agira ati “Uko kutamenya amateka y’Igihugu cyacu usanga ahanini biterwa n’abarimu badafite ubumenyi buhagije n’imyumvire imwe ku mateka, Abadashaka kuyigisha ndetse n’abayagoreka ku bushake. Biterwa na none n’abayeyi cyangwa abandi bakuru mu muryango batabwiza ukuri abana kubera impamvu zitandukanye zirimo ipfunwe baterwa n’uruhare bo cyangwa imiryango yabo yagize muri jenoside, ibyo bikagira ingaruka ikomeye kuko usanga hari bamwe mu rubyiruko bifatanya n’abagoreka amateka bakimakaza urwango bakoresheje cyane cyane imbuga nkoranyambaga kubera kutamenya ingaruka z’ibyo bagiyemo.”
MINUBUMWE iravuga kandi ko ikibazo cyo kuba hakiri urugendo mu bumwe n’ubwiyunge bigaragarira mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, iby’ivangura ndetse n’amacakubiri bikomeza gukorwa hirya no hino mu gihugu.
Dr Bizimana ati “Kuva muri 2015 kugeza muri 2022 haciwe imanza zo muri ibyo byiciro 5039, naho mu mwaka wa 2021/2022 wonyine haciwe imanza 316 zijyanye n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura n’amacakubiri. Muri zo 256 zingana na 81% abari bakurikiranywe bahamwe n’ibyaha. Murumva ko iyi mibare atari mike, bikaba bishimangira ko hakiri ibikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bwacu kandi ugasangamo umubare munini w’urubyiruko.”
Ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo cy’Ubwiyunge n’Ubwiyunge mu banyarwanda bwakozwe muri 2020 byerekanye ko 98.5% by’ababajijwe bemeje ko ndi umunyarwanda igira uruhare mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, 88% bo bemeza ko bagira uruhare rugaragara mu biganiro bya ndi umunyarwanda, ubwo bushakashatsi nanone bwemeje ko igipimo cy’ubwiyunge kigenda kizamuka kuko muri 2015 cyari kuri 92.5% naho muri 2020 kigera kuri 94.7 %.
Dr Bizimana akavuga ko “Bivuze ko muri iyo myaka 5 igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutseho 2.2%. Ni byiza ariko ntibihagije. Ntibigeze ku 100% nk’uko byifuzwa, ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 5.3% batibona mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bikagaragara ko hakiri intambwe yo gutera kuko turangaye abo bake bashobora gukomeza kubangamira iyo ntego twihaye yo kuba umwe.”
Icyakora MINUBUMWE yavuze ko ibyo bipimo binagaragaza ko hari izindi gahunda za Leta y’u Rwanda zishimwa harimo nka gahunda y’Uburezi budaheza yahaye amahirwe abana bose kwiga ndetse na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yorohereza abantu bose kugera ku buvuzi kandi badasabwe ikiguzi cyo hejuru nk’uko biri kuri serivise z’ubuzima muri rusange.
Tanga igitekerezo