
Muri Kenya Inkuru y’abapfuye bategetswe na Pasiteri Paul Mackenzi ikomeje kuba uruhererekane, aho kuri ubu havugwa ko ngo n’iyo uyu mugabo urukiko rwamugira umwere azakomeza gufungwa.Ibi byagarutsweho n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu Kithure Kindiki , aho yashimangiye ko uyu Mackenzi agomba kuzafungwa ubuzima bwe bwose, anasaba Imana ko yakomeza kumwongerera imyaka kugirango azakore uburoko neza ari mu gihome.
Uyu Kithure, avuga ko igikorwa uyu mupasiteri yakoze kugeza ubu kimaze guhitana abagera kuri 242,kiruta kure icyakozwe n’imitwe y’iterabwoba cyabaye mu myaka 10 ishize mu gihugu cya Kenya.
Ati”Mackenzie ntazava muri gereza, azamarayo ubuzima bwe bwose.Turasenga Imana ngo imwongerere indi myaka kugirango bibere akabarore aba Nyakenya .Azakomeza gufungwa kugeza apfuye niba azajya kwa Satan cyangwa ku Mana mu gihe yihannye bizaterwa nawe.
Yashimangiye ko niyo urukiko rwagira Mackenzie umwere azakomeza gufungwa ,yihanangiriza abacamanza ko badakwiye kumurekura nk’uko ngo bajya babwirwa ko umuntu runaka ari umwicanyi ariko bakarengaho bakamurekura.
Avuze ibi mu gihe Paul Mackenzie n’abo bareganwa , baherutse kwijujutira urukiko ko dosiye yabo itarimo kwihutishwa nkuko bikwiye.Ikindi kandi muri iyi minsi ngo uyu mugabo yatangiye kwiyicisha inzara nyuma y’uko Kithure avuze ko uyu mugabo agomba gufungirwa ahatagera izuba.
Paul Mackenzi ashinzwa kugira uruhare mu mpfu z’abayoboke be basengeraga mu rusengero rwe rwitwa Good News International Church nyuma y’uko ngo abategetse kwiyiriza ubusa iminsi 40 kugirago bazasange Yesu.
1 Ibitekerezo
machomacho Kuwa 08/06/23
Pasiteri muramurenganya. ikibazo siwe . ikibazo ni Bibiliya igomba gukosorwa ikajyana n’igihe cg se ikigishwa nkuko nibura abagatorika bayigisha kuko bo nta muntu numwe bahutaza. ariko amatorero mashya ni hatari atera ibibazo gusa. Kiliziya gatorika niyo yagombaga gukora jihad yo kurwanya amadini y’inzaduka
Subiza ⇾Tanga igitekerezo