![Macron yasheshe Inteko Ishinga Amategeko y'u Bufaransa, Minisitiri w'Intebe w'u Bubiligi aregura](local/cache-vignettes/L1000xH622/skynews-president-macron-france_6577441_copy_1000x622-a9929.jpg)
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yasheshe Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye na ho Alexandre De Croo wari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi aregura, nyuma y’uko amashyaka yabo atsinzwe amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Imibare y’ibyavuye mu matora yerekana ko mu Bufaransa ishyaka Front National ry’umunyapolitiki Marine Le Pen utavuga rumwe n’ubutegetsi ari ryo ryatsindiye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko y’u Burayi.
Ni nyuma yo kugira amajwi 32%; ibisobanura ko ryiyongereyeho amajwi 10% ugereranyije n’amatora yabaye muri 2019.
Ishyaka rya Perezida Macron ku rundi ruhande ryo ryagize amajwi 15% yonyine.
Perezida w’u Bufaransa ubwo yatangazaga ko asheshe Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye, yavuze ko nyuma yo gutsindwa ariya matora atagombaga "kwitwara nk’aho nta cyabaye".
Yavuze ko kuba amashyaka y’aba-Nationalistes ari yo yegukanye intsinzi muri ariya matora ari "ibintu bibi ku Bufaransa ndetse no ku Burayi".
Mu gihugu cy’u Bubiligi ho ishyaka Open Vlaamse Liberalen en Democraten (Libéraux et démocrates flamands ouverts ou Open vld) ryagize amajwi 7% mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EU, ibyatumye Minisitiri w’Intebe wabwo ahita afata icyemezo cyo kwegura.
Alexandre De Croo yaraye atangaje ati: "Uyu ni umugoroba ugoye cyane kuri twe. Twatsinzwe amatora. Guhera ejo, nzaba ndi Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe. Gusa twewe aba Libéraux dufite imbaraga, kandi tuzagaruka".
Perezida Emmanuel Macron wari mu ngoro ye ya Champ Elysée, we yahise amenyesha Abafaransa ko asheshe Inteko Ishinga Amategeko, mbere y’uko bakora andi matora.
Ati: "Nafashe icyemezo cyo kubasubiza amahitamo y’ahazaza h’Inteko Ishinga amategeko yacu biciye mu matora. Ku bw’ibyo, ndayisheshe".
Yunzemo ati: "Numvise ubutumwa bwanyu, impungenge zanyu; bityo ni ngombwa ko nzisubiza. U Bufaransa bukeneye ubwiganze bugaragara kugira ngo bukore neza kandi bubane neza [n’ibindi bihugu]".
Biteganyijwe ko ku wa 30 Kamena no ku wa 7 Nyakanga ari bwo mu Bufaransa hazaba amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko; akazakorwa mu byiciro bibiri.
Tanga igitekerezo