Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 10 Gashyantare 2024, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yageze mu gihugu cya Namibia agiye kwifatanya n’umufasha wa nyakwigendera Perezida Hage G. Geingob, Monica Geingos n’igihugu cya Namibia muri iki gihe cy’akababaro .
Madamu Jeannette Kagame yageze muri Namibia ku mugoroba aho amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yamugaragaje ahoberana na Madamu Monica mu rwego rwo kumufata mu mugongo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bihanganishije Monica Geingos n’Abanyanamibiya muri rusange, nyuma y’urupfu rwa Perezida Dr Hage Geingob wapfuye afite imyaka 82 mu rukerera rwo ku Cyumweru, itariki 04 Mutarama 2024.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimangiye ko ubuyobozi bwa Perezida Hage G. Geingob bwaranzwe no gukorera abaturage.
Ati: “Ubuyobozi bwe mu rugamba rwo kubohora Namibia, kwitanga bidacogora mu gukorera abaturage be, ndetse n’ubwitange yagaragarije Afurika yunze Ubumwe, byose bizahora bizirikanwa n’ibiragano bizaza.”
Nangolo Mbumba, Visi Perezida wa Namibia, yatangaje ko Geingob yapfuye mu masaha ya kare cyane mu gitondo cyo ku Cyumweru aguye mu Bitaro bya Lady Pohamba, byo mu murwa mukuru, Windhoek..
Tanga igitekerezo