Abantu icumi bapfuye nyuma ya kajugujugu ebyiri zo mu mazi zagonganiye mu kirere ubwo zari mu myitozo ya gisirikare yaberaga mu birori byiswe Royal Maleziya.
Amashusho yacaracaye mu bitangazamakuru bitandukanye, yagaragaje umwe mu bapilote abura uburinganire (control), ari ku muvuduko wo hejuru maze asatira mugenzi we baragongana.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere taliki 22 Mata2023 ku isaha ya saa 09:30 za Maleziya (02:30 ) ku masaha gengamasaha ya GMTbibera mu mujyi wa Lumut usanzwe ubarizwa mu birindiro by’ingabo zirwanira mu mazi.
Igisirikare kirwanira mu mazi cyagize giti" Abantu 10 bemejwe ko bapfiriye mu mpanuka ya za Kajugujugu zagonganiye, imibiri yabonetse yoherejwe mu bitaro bya gisirikare bya [Lumut]."
Kajugujugu imwe ya HOM M503-3 yarimo abantu barindwi mu gihe indi ya ’Fennec M502-6 ’ yari itwaye abandi batatu.
Igisirikare cyemeje ko kigiye gushyiraho komite ishinzwe iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Tanga igitekerezo