![Master Fire yarangije Kaminuza yari amazemo imyaka 18](local/cache-vignettes/L750xH534/img-20231201-wa0021_1-a4cd8.jpg)
Hakizimana Innocent wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire, yasoje Kaminuza nyuma y’imyaka 18 yari amaze ayiga.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa mtoto wa kijiji, ari mu banyeshuri 788 kuri uyu wa Gatanu bahawe impamyabumenyi, nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza ya UTAB.
Umuhango wo guha impamyabumenyi aba banyeshuri wabereye ku cyicaro cy’iriya Kaminuza mu karere ka Gicumbi. Ni ku ncuro ya 12 UTAB yatangaga impamyabumenyi.
Muri Nyakanga uyu mwaka uyu mwaka ni bwo Master Fire yamuritse igitabo cye gisoza Kaminuza (Défence).
Master Fire yamenyekanye mu myaka ya 2008 na 2009 ubwo yaririmbaga injyana ya Hip Hop yiga muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.
Mu myaka ibiri ishize ubwo atashoboraga gushyirwa ku rutonde rw’abanyeshuri 600 bagombaga gusoza amasomo muri UTAB, yavuze ko igihe kizagera inzozi ze zo kurangiza Kaminuza zikaba impamo.
Ati: "Sinabashije gusozanya n’abandi, byaranze, ariko bizageraho bikunde."
Icyo gihe yasobanuye ko "ikibazo cyabiteye basanze mfite ibibazo mu mafaranga y’ishuri binsaba kujya kuri FARG kugira ngo banyishyurire biratinda, ariko ubu ejo bundi barishyuye ubu ibibazo byakemutse.”
Master Fire yatangiye Kaminuza bwa mbere mu mwaka wa 2006 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare (UNR), mu mwaka wa 2007 yinjiye mu buhanzi aranakundwa cyane mu njyana ya Hip Hop.
Mu 2008 uyu muraperi w’imyaka 39 y’amavuko yitwaye nabi bituma ahanishwa kumara imyaka ibiri atiga muri Kaminuza.
Yasubiye kwiga i Butare mu mwaka wa 2011 na bwo akomeza kuba umwe mu bahanzi basusurutsaga abanyeshuri muri Kaminuza, yaje kujyanwa Iwawa na bwo bivugwa ko ari ukubera ikibazo cy’imyitwarire avuyeyo yasanzwe yarirukanwe muri Kaminuza ajya gukomereza ahandi.
Yahise ajya kwiga muri UTAB yari amaze igihe yigamo ibijyanye na ‘ Renewable Energy’ ari na byo yasojemo amasomo.
Tanga igitekerezo