![Mbaoma yafashije APR FC gutsinda Sunrise, ikura Musanze FC ku mwanya wa mbere](local/cache-vignettes/L999xH681/20231129_171235_copy_1000x681-f1031.jpg)
Ikipe ya APR FC yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego 1-0.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona utarakiniwe ku gihe, bijyanye no kuba APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league.
Igitego cyo ku munota wa 82 w’umukino cya Victor Mbaoma ni cyo cyafashije APR FC gukura amanota atatu i Nyagatare.
Ni igitego uyu munya-Nigeria yatsinze kuri penaliti, nyuma y’ikosa ritavugwa rumwe Mugisha Gilbert yari akoreweho mu rubuga rw’amahina na Nzayisenga Jean d’Amour ’Meya’.
Ni Mbaoma wahise wuzuza ibitego umunani amaze gutsinda, akomeza kuyobora urutonde rw’abatsinze byinshi.
Gutsinda Sunrise byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere n’amanota 25, ikaba irusha Musanze FC yari imaze igihe iyoboye shampiyona amanota abiri.
Tanga igitekerezo