Igipolisi cya Uganda muri Mbarara cyataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa kwiba imirambo mu Bitaro by’Icyitegererezo by’Akarere ka Mbarara.
Umuvugizi w’ibi bitaro, Halson Kagure, kuri uyu wa kane ushize yavuze ko nubwo amabwiriza avuga ko umurambo w’umuntu wapfuye ugomba kubanza kunyuzwa mu bitaro ngo ukorerwe ibizamini, abakekwa n’ibyitso byabo bavugwaho kuba baribaga imirambo bakayiha benewabo n’abapfuye idakorewe ibizamini bakishyurwa amafaranga.
Ati "Niba umuntu apfiriye aha agomba kujyanwa mu buruhukiro ngo habanze hakorwe autopsy. Nyamara, twabonye amakuru ko hari abantu bamwe baburira benewabo hano kandi aba bagabo baraza bagatwara imirambo itaragezwa mu buruhukiro,"
Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga, ngo abakekwa bemeye ko bashyizwe mu bitaro n’ibigo bitanga serivisi zo gushyingura ngo bajye biba imirambo bayihe abo mu muryango w’uwapfuye bagahabwa komisiyo.
Kagure yakomeje agira ati "Bemeye ko ba boss babo ari bo babohereje hariya kandi ko nyuma yo gufata imirambo, bahabwa komisiyo y’Amashilingi 200,000 kuri buri murambo. Bumvisha imiryango y’abapfuye ko amafaranga acibwa mu gukora ibizamini no mu buruhukiro ari umurengera kandi atari byo kuko izi serivisi ari ubuntu,"
Umuvugizi wa polisi mu Karere ka Rwizi, ASP Samson Kasasira, yavuze ko abakekwa ubu bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Mbarara, ari abakozi b’inzu zitanga serivisi zo gushyingura mu Mujyi wa Mbarara.
Yavuze ko aba bashobora kuba ari bamwe mu gatsiko kanini kamaze igihe inyuma y’ubujura bw’imirambo mu bitaro by’uturere no mu bigo nderabuzima bya leta, bakaba bazashyikirizwa urukiko iperereza nirirangira.
Tanga igitekerezo