Lambert Mende wahoze ari minisitiri w’itangazamakuru n’umuvugizi wa Guverinoma asanga Perezida Tshisekedi akwiye manda ya kabiri kuko ngo mu myaka ibiri muri manda ye ya mbere, afata nk’aho ari yo yayoboye gusa, yakozemo byinshi.
Urubuga mediacongo.net dukesha iyi nkuru ruvuga ko abakada benshi muri politiki ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo babona Tshisekedi nk’uzatsinda amatora ataha ateganyijwe kuwa 20 Ukuboza 2023.
Kuri Lambert Mende, uvuga rikijyana mu ntara ya Sankuru, ubu ubarizwa mu bantu bashyigikiye Tshisekedi cyane, agaragaza ko azongera gutorwa "kubera imirimo ikomeye yakoze mu myaka ibiri kandi aho kuba imyaka itanu nk’uko itegeko nshinga ribiteganya ku bijyanye na manda ya perezida".
Lambert Mende avuga ko Tshisekedi yakoze byinshi nubwo yagiye agabwaho ibitero byinshi muri manda ye. Ati: “Félix Tshisekedi azongera gutorwa bitewe n’ibyo yagezeho byiza , byagezweho mu myaka 2 gusa, nyuma y’imyaka 2 yatakaye na FCC (ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Joseph Kabila) kongeraho umwaka watakaye kubera COVID19, wiyongereyeho igitero cya Paul Kagame.
Nta mukandida wakwipima na Perezida Fatshi 20, yaba Moise Katumbi cyangwa Matata Mponyo, bikungahaje ku giti cyabo ku mugongo wa Katanga na guverinoma ”
Tanga igitekerezo