Mu gice cya kabiri hagati ya tariki ya 11-20 z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero mpuzandengo cy’imvura isanzwe igwa mu bice byose by’igihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe kivuga ko kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2024 ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 160 ari yo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byose by’igihugu, ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice ikaba iri hagati ya milimetero 10 na 70.
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu n’iminsi irindwi. Iminsi iteganyijwemo imvura yisumbuyeho ni tariki ya 14, 15, 16, 17,18 na 19 mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyepfo na tariki ya 14, 16 na 17 mu bindi bice by’Igihugu.
Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’Epfo cy’Isi ariko rikajya rizamuka gake mu gice cy’Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu, hamwe n’imiterere ya buri hantu.
Tanga igitekerezo