Jean Michel Sama Lukonde wari umaze imyaka itatu ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye.
Perezidansi ya RDC ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare ari bwo Sama Lukonde yashyikirije ubwegure bwe Perezida Felix Antoine Tshisekedi.
Ntabwo higezwe hatangazwa impamvu y’ubwegure bwe.
Sama Lukonde cyakora ari mu ba Minisitiri bahoze muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza umwaka ushize batorewe kwinjira mu nteko ishinga amategeko ya RDC nk’abadepite.
Nk’Umukuru wa Guverinoma, ubwegure bwe busobanuye ko agomba kujyana n’abaminisitiri bose yari ayoboye.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo