![Miss Bahati Grace aritegura ubuheta](local/cache-vignettes/L1000xH622/capturedr32-594fe.png)
Nyampinga w’u Rwanda 20009, Bahati Grace aritegura kwibaruka umwana w’ubuheta nyuma y’uko imfura ye yabyaranye n’umuhanzi K8 Kavuyo nawe amaze kwigira imbere haba mu myaka no mugihagararo.
Uyu Bahati abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto agaragaza ko akuriwe ndetse ko ari mu myiteguro yo kubyara undi mwana wa kabiri arikumwe n’umugabo we Murekezi Pacifique.
Ubwo yashyiraga aya mafoto hanze, yayaherekesheje Ijambo ry’Imana rigaragara muri Yakobo 1-17 ashimira Imana kubyo yamugejejeho mu rugendo rwose anyuramo.
Bahati Grace yabyaranye na K8 Kavuyo ariko umubano wabo ntiwakomeza baza gutandukana ari nabwo yashakanye na Murekezi Pacifique nawe wigeze kumenyekana mu ikipe ya Rayon Sports.
Ni nyuma y’uko bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho Bahati yavuye mu Rwanda yerekeza ahagana mu 2011.Icyo gihe nibwo havuzwe ko ari mu rukundo na |Kavuyo ariko biza kurangira badakomezanye ari nabwo habonetse andi makuru avuga ko yongeye kujya mu munyenga w’urukundo na Murekezi.
Muri Nzeri 2021, Nibwo Miss Grace yambikanye impeta na Murekezi mu birori byabereye mu mujyi wa Cedar Rapids, muri leta ya Iowa.Byitabiriwe n’abarimo Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, bose bafite amakamba ya Nyampinga w’u Rwanda mu myaka itandukanye.
Tanga igitekerezo