
Irakoze Erica wamenyekanye mu muziki w’u Burundi na hano mu Rwanda nka Miss Erica, yapfuye kuri uyu wa Gatanu.
Inkuru y’urupfu rw’uyu muririmbyikazi yatangiye kuvugwa mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023.
Amakuru avuga ko yaguye mu bitaro bya Bumerec biherereye i Bujumbura, aho yari arwariye kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo.
Miss Erica yatangiye umuziki mu 2011 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye.
Yaririmbaga mu njyana zirimo Afro pop, Hiplife, R&B na Dancehall.
Mu 2016 yashinze itsinda yari ahuriyemo na mugenzi we Lacia ndetse icyo gihe bakoranye indirimbo na Sat-B t bise ‘Joto’ yamenyekanye.
Mu bihe by’intangiro ze mu muziki, yakoraga Dancehall ariko mu 2017 yaratunguranye akora indirimbo yise ‘Angalia’ yahuriyemo n’abahanzi barimo Rabadaba, Diplomate na Milly. Icyo gihe yabarizwaga muri Kiwundo Entertainment yo mu Rwanda yaje gusenyuka.
Uyu mugore yakoze izindi ndirimbo zirimo Buziraherezo, Give me love, Mon Amour n’izindi.
Miss Erica yakuriye mu Mujyi wa Kigali cyane ko ababyeyi be umwe akomoka mu Rwanda undi agakomoka mu Burundi.
Yatwaye ibihembo birimo icya Buja Music Awards mu 2019 nk’umuhanzikazi mwiza mu Burundi ndetse n’ibya Afrimusic Song Contest yatwaye mu 2020. Icyo gihe yegukanye igihembo cya ‘Eurovision Coverage Facebook Buzz Award’ n’icya ‘Best French Lyric’.
1 Ibitekerezo
NIZEYIMANA Jean Pierre Celestin Kuwa 18/11/23
Buri muntu agira ibitekerezo bye,ngo ababajwe nokutamara amezi atandatu muri gereza?Urasekeje.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo