![Miss Rwanda 2009 yibarutse undi mwana](local/cache-vignettes/L1000xH896/ggregddxsaajy-a_copy_1024x917-87d1c.jpg)
Nyampinga w’u Rwanda 2009 , Bahati Grace yiburutse undi mwana w’umuhungu nyuma y’undi w’imfura yabyaranye nk’umuhanzi Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo.
Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku wa 13 Gashyantare 2024 nk’uko miss Bahati Grace yabyitangarije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yagaragaje ko umuryango we wishimiye kwakira uyu mwana.
Uyu mwana wa kabiri Bahati yibarutse,yamubyaranye na Murekezi Pacifique wa Fatikaramu, nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza muri Mata 2021.
Mu Ugushyingo 2023, Bahati yari yatanze integuza ko yitegura kwibaruka.Yaciye amarenga binyunze ku magambo yashyize ku mvuga nkoranyambaga icyo gihe.
Yari yagize Ati"Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye ni byo biva mu ijuru."
Aya ni amagambo aboneka mu gitabo cya Yakobo 1:17, ni yo Bahati Grace yakoresheje amenyesha abamukurikira ko yitegura kwibaruka ubuheta.
Tanga igitekerezo