Itsinda ry’abasirikare bahiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum muri Niger ryatangaje ko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho agerageza gutoroka igihugu abifashijwemo na bamwe mu bashinzwe umutekano muri icyo gihugu.
Bazoum yahiritswe ku butegetsi ku wa 26 Nyakanga 2023, kuva icyo gihe byatangajwe ko abasirikare bamuhiritse ku butegetsi bamufungiye iwe mu rugo, gusa kuri ubu hari n’amakuru avuga ko bitizewe niba yaba akiri iwe mu rugo nyuma y’uko yafashwe agerageza gutoroka igihugu n’ubwo bitazwi neza aho yaba yahise ajyanywa.
Ku wa 19 Ukwakira 2023 nibwo umuvugizi wa ririya tsinda ryahiritse ubutegetsi bwa Bazoum yatangaje ko bamufatiye mu cyuho agerageza gutoroka igihugu.
Yavuze ko Bazoum n’umugore we ndetse n’umwana we bari bapanze kujya hanze y’umujyi wa Niamey hanyuma bahagera bakahasanga indege ya kajugujugu yari yateguwe n’abari bari kumufasha muri icyo gikorwa igahita imujyana muri Nigeria.
Ati “ Turashimira abashinzwe umutekano babashije kuburizamo iki gikorwa cyari kigamije guteza umutekano muke mu gihugu.”
Mohamed Bazoum w’imyaka 63 yahiritswe ku butegetsi abumazeho imyaka 2 gusa, bwahiritswe n’itsinda ry’Abasirikare bari bashinzwe kumurinda barangajwe imbere na Gen. Abdourahamane Tchiani , bamushinja kunanirwa kuzana amahoro mu gihugu no kutagira umurongo uhamye wo guteza imbere igihugu.
Ibihugu bihuriye mu Ihuriro ry’Ubukungu muri Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS) ryagerageje kwamagana ihirikwa ku butegetsi rya Bazoum ndetse rinafatira igihugu cya Niger ibihano ariko bifata ubusa abasirikare banga kubumusubizaho.
Tariki ya 13 Kanama 2023, bariya basirikare batangaje ko bamaze gukusanya ibyaha bifuza gukurikiranaho Mohamed Bazoum birimo kugambanira igihugu no guteza umutekano muke imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Tanga igitekerezo