Umuhanzi Maombe Réponse uri kuzamuka mu muziki nyarwanda nka ’Molan Majesty’, yatangiye ukwezi kwa Mata aha abafana be impano y’indirimbo nshya.
Mu gihe abantu bari kwishimira intangiriro z’ukwezi gushya, umuhanzi Molan Majesty yabafashije mu byishimo byabo abaha indirimbo nshya y’urukundo.
Ni indirimbo uyu muhanzi uririmba mu njyana ya drill yise ’Proud’, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’umuhanga Huybie mu gihe amashusho yayo yayobowe anatunganywa na Boy Cutter basanzwe bakorana mu mishinga igiye itandukanye.
Iyi ndirimbo igaruka ku mukobwa uba waramusajije mu rukundo ndetse nyuma akaza kumwemeza kugeza aho uwo mwali agenda amutangira ubuhamya mu nshuti ze ko bakundana.
REBA IYI NDIRIMBO
Uyu muhanzi ukora ku gite cye wenyine, yabwiye BWIZA ko yiteguye gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda ndetse akaba yanawugeza ku rundi rwego.
Kuri ubu Molan Majesty amaze gusohora indirimbo eshatu mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Zirimo iyitwa Igisare yahereyeho, Ndabara Doo na Proud yasohoye ku munsi w’ejo hashize.
Molan Majesty yatangiye urugendo rw’umuziki mu mwaka wa 2023 aho yatangiye akora injyana ya Drill igezweho ku isi hose.
Tanga igitekerezo