Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 23, cyaranzwe n’amakuru mu ngeri zitandukanye; ariko by’umwihariko yiganjemo ay’ubutabera, umutekano n’iyobokamana. Aya ni yo twafashe, twegeranyamo ay’ingenzi muri yo, hiyongereyemo n’ay’imikino.
Ni aya akurikira:
Urukiko rwa Afurika rwategetse u Rwanda guha Dr. Léon Mugesera indishyi
Urukiko rwa Afurika ruharanira ubutabera n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu (AFCHPR) ku wa 27 Ugushyingo 2020 rwategetse u Rwanda guha Dr. Léon Mugesera indishyi kuko ngo aho afungiwe “uburenganzira bwe ntibwubahirizwa”.
Ni icyemezo uru rukiko rwafashe nyuma yo kugezwaho ikirego n’umuryango wa Dr. Mugesera uba muri Canada, warusabye gukora iperereza ku buryo afashwe muri gereza, ndetse usaba ko yahita afungurwa.
Dr. Mugesera yakatiwe igifungo cya burundu mu 2016 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside. Yarajuriye ariko muri Nzeri 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye ko akomeza iki gihano.
Urukiko rwa EAC narwo rwategetse u Rwanda guha Rujugiro Tribert indishyi
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (EAJC) tariki ya 26 Ugushyingo 2020 rushingiye ku ngingo ya 366 ivuga ku nshingano ya leta, rwategetse ko u Rwanda ruha umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert indishyi y’ibihumbi 500 by’Amadolari y’Amerika, kuko ngo rwagurishije inyubako ye ya UTC mu cyamunara, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aya mafaranga uru rukiko rusaba leta y’u Rwanda kwishyura ngo ni “inyishyu y’ibyangirijwe hakiyongeraho n’amafaranga yavuye mu bukode kuva tariki ya 1 Ukwakira 2013 kugeza ku ya 27 Nzeri 2017.”
Gufata uyu mwanzuro k’uru rukiko kujyanye n’ubujurire bwa Rujugiro yatsinze mu gihe mu rubanza rwabanje, yari yaratsinzwe na leta y’u Rwanda.
Sgt. Maj. Robert yahunze igihugu, RDF itangaza ko akekwaho gufata ku ngufu
Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda wanamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye, Sgt. Maj. Robert Kabera (Sgt. Robert) yatangaje ko yahunze igihugu tariki ya 19 Ugushyingo 2020, ajya muri Uganda.
Ni mu gihe igisirikare cy’u Rwanda (RDF) tariki ya 23 Ugushyingo 2020 cyatangaje ko uyu musirikare akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15 wo mu muryango, yamara agatoroka.
RDF yatangaje ko urwego rwayo rushinzwe ubushinjacyaha, MPD (Military Prosecution Department) ruri gukora iperereza kuri uyu musirikare uhakana iki cyaha.
Undi musirikare ukomeye mu mutwe wa CNRD yarafashwe, ashyikirizwa u Rwanda
Umuvugizi wa Batayo ya 33 mu gisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Tshimwang M. Sha Ludo tariki ya 25 Ugushyingo 2020 yatangaje ko bafashe Col. Bazamanza Donat wo mu mutwe witwaje intwaro wa CNRD urwanya leta y’u Rwanda.
Yafatiwe mu gitero kimwe mu bigize Operasiyo Sokola 2 igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro yateje umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.
Uyu muvugizi yatangaje ko kandi, tariki ya 26 Ugushyingo 2020, Batayo ya 33 yashyiirije ingabo z’u Rwanda Col. Bazamanza, igikorwa kikaba cyarabereye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Antoine Kambanda yambitswe umwambaro wa Karidinali
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2020, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco yambitse ba Musenyeri 13 umwambaro wa Karidinali, barimo Umunyarwanda Antoine Kambanda.
Nk’uko bisanzwe, uyu muhango wabereye i Vatican, aho buri Karidinali mushya yagiye ahabwa ibirango by’uyu murimo birimo umwambaro, impeta n’agatabo gakubiyemo ubutumwa bujyanye n’inshingano nshya.
Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2020, buri Karidinali yaturiye igitambo cya ukarisitiya muri Kiliziya i Roma, mu rurimi kavukire. Karidinali Kambanda we yagituriye muri Basilica Santa Maria/Trastevere.
KNC yareze abamwandagaje, bakwirakwiza ifoto ye yahimbwe
Umushabitsi Kakoza Nkuriza Charles washinze Gasogi United tariki ya 25 Ugushyingo 2020 yareze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) abantu babiri akekaho gukwirakwiza ifoto yahinduwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, imugaragaza yambaye ipantaro yacitse.
Iyi foto yahinduwe yakomowe kuri videwo Gasogi United yacishije ku rubuga rwayo rwa Twitter igaragaza KNC ari gutera penaliti umuzamu.
Uyu mushabitsi yasobanuye ko abahinduye n’abakwirakwije iyi foto, bari bagambiriye kumusebya, bityo ngo bakwiriye guhanwa n’itegeko.
1 Ibitekerezo
KABARIRA VENUSTE Kuwa 30/11/20
MURAKOZE KUDUHA AMAKURU NKUKO YAGENZE KANDI MUTONGEYEHO
Subiza ⇾Tanga igitekerezo