![Muhanga: Bane bafashwe nyuma y'aho umwana amennye ibanga ry'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside](local/cache-vignettes/L1000xH592/img_20240229_124559_268-90e73.jpg)
Mu Karere ka Muhanga abantu bane batawe muri yombi, nyuma y’aho umwana na se bashwanye bikarangira amennye ibanga ry’amakuru y’ahari imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bamaze imyaka ikabakaba 30 baryamyeho .
Mu bafashwe harimo Nzabamwita Antoine n’umuhungu we Niyoyita Bonaventure, ari na we watanze amakuru nyuma yo kutumvikana na se.
Imirimo yo gushakisha iyo mibiri yahise itangira, ariko iyo mibiri ikaba ikirimo gushakishwa aho umusore yagaragaje ko ari ho abo bantu biciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa gikomeje gukorerwa mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga guhera tariki ya 28 Gashyantare 2024 nkuko inkuru y’Imvaho nshya ivuga.
Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yemeje aya makuru y’uko abantu 4 bamaze gutabwa muri yombi, bakaba barimo kubazwa ku makuru ajyanye n’imibiri itaratanzweho amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Aya makuru yamenyekanye tariki ya 27 Gashyantare 2024, ndetse kugeza ubu hamaze gufatwa abantu 4 barimo Nzabamwita Antoine n’umuhungu we witwa Niyoyita Bonaventure watanze amakuru, bivugwa ko bagiranye ikibazo agatanga aya makuru.”
Akomeza avuga ko aya makuru amaze gutangwa Nzabamwita Antoine na we yegerewe akemera ko hari abantu biciwe muri uwo murima we nubwo atibuka neza aho iyo mibiri iherereye muri uwo murima.
Hanafashwe kandi uwitwa Mukankiko Marie Josee w’imyaka 67 na Nyirarukundo Fellecula w’imyaka 54, bakavuga ko nta makuru bari bazi kuri iyi mibiri kandi bose ari ba Kavukire binavugwa ko bari bafite icyo babiziho.
Bivugwa ko abishwe ari abageragezaga guhungira i Kabgayi bagahura n’abari bavuye kugemura mu Bitaro bya Kabgayi bakaba ari bo babica.
Tanga igitekerezo