Kugira ngo usobanukirwe neza iby’iyi nkuru biragusaba kureba VIDEO yose twashyizemo.
Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, akagari ka Ruli mu mudugudu wa Murambi, haravugwa inkuru y’uwitwa Uwineza Jean Maurice ukora ubucuruzi bw’akabari muri Centre ya Misizi uvuga ko yakorewe akagambane na Mudugudu kanatumye abantu 23 bajyanwa mu kigo cya Transit center cya Mushubati n’ubwo we kugeza ubu yabyitarukije.
Iyi dosiye mu bayivugwamo hazamo n’Umusirikare ufite ipeti rya Sgt, amajwi BWIZA ifite tutemeza neza ko ari aya Afandi Sgt yumvikana abwira uriya Maurice ko ari we ufite urufunguzo rwo gufunguza bantu 23 bajyanywe muri Transit Center ndetse akongera kumvikanamo asaba uyu Maurice ko yamusanga ku kabari kuri RIAM bakagira ibyo bavugana kuri 23 bafunze nndetse akanavuga ko we afite ububasha bwo kuba yanafunga abantu 100 igihe abishatse.
Vedaste Habinshuti, Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe yabwiye BWIZA ko uyu Maurice acuruza inzoga z’inkorano zizwi ku mazina y’Igikwangari akavuga ko abajyanywe muri Transit bafatiwe mu kabari ka Maurice bari kuzinywa ariko ko basanzwe barananiranye.
N’ubwo Gitifu avuga ko Maurice acuruza inzoga z’ibikwangari ariko yaduhamirije ko ibikoresho byafatiriwe agomba kujya kubifata, agakomeza imirimo ye (Ibituma hibazwa niba koko ari ibikwangari). Hari amakuru avugwa ko Meya wa Muhanga (Twagerageje kumuvugisha ntiyitaba telefone) iki kibazo ngo yarakimenye asaba Gitifu wa Shyogwe gusubiza ibikoresho bya Maurice.
KURIKIRA IBY’IYI OPERATION MURI VIDEO IKURIKIRA
Tanga igitekerezo