![Muri Bangaladesh bari mu marira](local/cache-vignettes/L1000xH667/ap24061048129619-1709275783_copy_1024x683_1-dc89d.webp)
Minisitiri w’ubuzima wa Bangaladesh avuga ko byibuze abantu 43 bapfuye nyuma y’umuriro wibasiye inyubako y’amagorofa arindwi.
Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo uyu muriro watangiriye muri resitora Kacchi Bhai , ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo 16h00 GMT) kuri uyu wa kane mu murwa mukuru Dhaka.
Abantu 75 batabawe abandi bajyanwa mu bitaro.Abashinzwe kuzimya umuriro bavuga ko bahise bawuzimya .Abaganga bavuze ko benshi mu bapfuye bageragezaga gusimbuka inyubako. Abantu benshi barimo kuvurwa ibikomere n’ibisebe byaturutse ku kibatsi cy’umuriro.
Minisitiri w’Ubuzima muri Bangladesh, Samanta Lal Sen, yavuze ko nibura abantu 33, barimo abagore n’abana, bamenyekanye ko bapfiriye mu bitaro bya Dhaka.
Burigadiye Jenerali Main Uddin, umuyobozi mukuru wa serivisi ishinzwe kuzimya umuriro, yavuze ko umuriro ushobora kuba waturutse ku guturika kwa gaze cyangwa iziko. Yatangarije abanyamakuru.
Tanga igitekerezo