![Musanze FC yatangije nabi aba-Rayon weekend](local/cache-vignettes/L1000xH667/20240223_203946-83db9.jpg)
Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, iyibuza gukomeza kwirukanka kuri APR FC zasaga nk’izihataniye Igikombe cya shampiyona.
Rayon Sports yari yakiriye iyi kipe yo mu majyaruguru kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona.
Ni umukino yasabwaga gutsinda igasigara irushwa na APR FC inota rimwe, mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igitegereje gusura Mukura VS izayakirira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku Cyumweru.
Igitego cyo ku munota wa 72 w’umukino cya Tuyisenge Pacifique ni cyo cyafashije Musanze FC gukura amanota atatu mu mujyi wa Kigali.
Ni Musanze yasubiraga Murera kuko no mu mukino ubanza yari yayitsindiye kuri Stade Ubworoherane igitego 1-0.
Rayon Sports usibye gutsindwa uyu mukino, yanatakaje rutahizamu Rudasingwa Prince wajyanwe ikitaraganya kwa muganga yataye ubwenge, nyuma yo gukubitana umutwe na myugariro Muhire Anicet ’Gasongo’.
Intsinzi Musanze FC yavanye i Kigali yayifashije kugumana umwanya wa gatatu n’amanota 41, ikarushwa inota rimwe ryonyine na Rayon Sports ya kabiri.
Iyi Murera na yo irarushwa amanota ane na APR FC ya mbere igifite imikino ibiri y’ibirarane igomba gukina.
Tanga igitekerezo