Mu karere ka Musanze tariki ya 29 Mata 2022 hamuritswe umushinga witwa Strengthening local women resilience to climate and covid-19 shocks through promotion of NTFPs’ Enterprises, ugamije gufasha abantu by’umwihariko abagore bari mu bikorwa bijyanye kubyaza umusaruro amahirwe y’undi mutungo kamere uboneka mu mashyamba bo mu mirenge ya Nyange na Kinigi bibumbiye mu matsinda n’amakoperative, mu rwego rwo kugira ngo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’iz’icyorezo cya Covid-19 bahuye na zo, zitazaca intege ibikorwa byabo.
Ni umushinga abakora ibi bikorwa bishimiye cyane, aho bizeye ko uzabafasha kuzahura ibikorwa byabo byari byarakozwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, maze byongere bizahuke.
Uyu mushinga uzamara mwaka umwe watangiye muri Mata 2022, biteganyije ko uzageza muri Gicurasi 2023, ukaba ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 33 (Frw 33.000.000).
Uyumushinga wateguwe n’umuryango FATRAD-IHUMURE, ukazashyiwa mu bikorwa ku nkunga ya UNDP/RGB. Ishyirwa mu bikorwa ryawo rikazagirwamo uruhare n’Akarere ka Musanze, ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga (RDB/PNV), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ukazibanda cyane ku buhinzi bw’ibihumyo no kongerera agaciro imigano.
Nyirazaninka Jacqueline, umuyobozi w’umuryango FATRAD-IHUMURE avuga ko bawutekereje nyuma yo kubona ko muri urwo rwego harimo amahirwe menshi ariko atabyazwa umusaruro wifuzwa.
Nyirazaninka agira ati:’’Icyaduteye gutekereza kuri uyu mushinga, ni uko mu by’ukuri, muri uru rwego (domain) harimo amahirwe menshi adakoreshwa. Gusa ku rundi ruhande tubona abantu bashobora kuba bakora ibyo bintu, ariko bataka ubushomeri butuma batabasha kugira icyo bakora. Nyuma y’ibyo turavuga tuti uwahuriza hamwe ibitekerezo, tukereka abantu aya mahirwe ari aha, ariko tukabaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kugira ngo babikore kinyamwuga, bityo tubashe kugendera hamwe mu iterambere, bibe ikintu kiza.’’
Yakomeje agaragaza impamvu z’iyi nama, maze agira ati: “Iyi nama igamije kumenyekanisha umushinga ndetse n’ibyo uzageza ku bagenerwabikorwa, kurebera hamwe gahunda y’ibikorwa no kungurana ibitekerezo, dusuzuma uburyo bwakoreshwa kugira ngo ibikorwa by’umushinga bibashe kugera kuri benshi”.
Muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no mu nkengero zayo habonekamo ibiti n’ibyatsi bivamo imibavu, ubuki, imiti ivura indwara zitandukanye, imigano, imbuto ziribwa, ibihumyo n’ibindi. Muri uyu mushinga, ubuhinzi bw’ibihumyo no kubyaza umusaruro imigano ni byo bizitabwaho.
Intego z’uyu mushinga ni:
- Kongerera ubushobozi abagore bibumbiye mu makoperative no mu matsinda babashe gukora kinyamwuga;
- Guteza imbere amasoko n’ubucuruzi bw’ibihumyo ndetse n’ibikomoka ku migano;
- Guhuza abagenerwabikorwa n’abashoramari
Umushinga uzatanga inkunga y’amahugurwa ya tekiniki agamije kunoza umurimo, inkunga y’ibikoresho by’ibanze, ndetse n’inkunga y’amafaranga y’igishoro nyuma y’uko Covid-19 yabakomye mu nkokora bagatakaza ubushobozi.
Nyuma yo kugaragaza ibikubiye muri uyu mushinga, abitabiriye inama batanze ibitekerezo bitandukanye biganisha ahanini ku kwagura umushinga kugira ngo ube wakorera mu karere kose, bitewe n’uruhare wagira mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije akarere by’umwihariko ikibazo cy’igwingira ry’abana, aho ubuhinzi bw’ibihumyo bwagira uruhare rufatika mu gukemura icyo kibazo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwari buhagarariwe muri iki gikorwa na Ngendahayo John, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, bwijeje abateguye uyu mushinga n’abazawushyira mu bikorwa ubufatanye, mu ishyirwa mu bikorwa ryawo kandi bakaba bazakomeza gushyigikira abazana imishinga nk’iyi, igirira igihugu akamaro, berekanye kandi amahirwe ari muri mu karere akeneye kubyazwa umusaruro.
Ngendahayo yagize ati: "Nk’ubuyobozi muri rusange dushyigikiye aba bantu bazana iterambere. Umushinga tuwakiriye na yombi kandi natwe turabasezeranyije ko tugomba gukorana namwe mu buryo bwagutse."
Abitabiriye inama batanze ibitekerezo bitandukanye, banagaragaza kandi ko isoko rihari kandi rihagije uhereye aho umushinga uteganya gukorera, banatanga inama yo kwihutisha umushinga binyuze mu gukorana neza n’inzego z’ibanze ku rwego rw’akagari n’umudugudu. Banatanzekandi icyifuzo cy’uko ubuyobozi bw’akarere bwagira uruhare mu kwagura ibikorwa by’umushinga buhuza ibikorwa byawo n’iby’abandi bafatanyabikorwa bafite ibitekerezo n’inkunga byatuma uyu mushinga ubasha gukorerwa mu mirenge yose yegereye Pariki y’Ibirunga.
Tanga igitekerezo